Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Leta ya Petero Nkurunziza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge.

Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje aya makuru. Abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba.

Yakomeje agira ati “Gen. AdolpheNshimirimana ntakiri kuri iyi Si.”

Gen. Nshimirimana niwe wari uyoboye urwego rw’abantu icyenda rwakurikiranaga imyigaragambyo yamaganaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi.

Imodoka yari arimo yagabweho igitero

Gen Adolphe Nshimirimana yahoze akuriye urwego rw’iperereza

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSGen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Leta ya Petero Nkurunziza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge. Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje aya makuru. Abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE