Burundi: Abasilikare Benshi Mu Ntara ya Bubanza hafi Y’umupaka n’uRwanda
Abaturage bo mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi batewe impungenge n’ingabo z’igihugu ziri kurundwa muri iyi ntara ku bwinshi mu bice bitandukanye kuva mu cyumweru gishize. Guverineri Tharcisse Niyongabo ariko arabahumuriza avuga ko ari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare byo kurinda umutekano w’abaturage mu gihe cy’iminsi mikuru.
Abandi baturage bo muri iyi komini nabo bagize impungenge ubwo babonaga za pick-up n’amakamyo bya gisirikare kuwa Kane w’icyumweru gishize byerekeza ahitwa Cona-Muyange. Hari ngo n’abaketse ko izo modoka zari zitwaye imirambo yari igiye gushyingurwa muri ibyo bice, ndetse binakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko urubuga rwa Radio Isanganiro dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.
Iki kibazo kandi nk’uko inkuru ikomeza ivuga cyanagarutsweho mu nama y’umutekano yayobowe na guverineri w’intara ya Bubanza kuri uyu wa Mbere ushize.
Ku ruhande rwe, guverineri wa Bubanza yahumurije abaturage, ashimangira ko ari akazi gasanzwe kw’inzego z’umutekano ko kurinda abaturage muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.
Guverineri Tharcisse Niyongabo yemeza ko ibirindiro bya gisirikare byongerewe, ndetse akabeshyuza ibihuha bivuga ko imodoka za gisirikare zari zitwaye imirambo ahubwo ko izo modoka ari abasirikare zajyanaga muri ibyo birindiro.
Uyu muyobozi yanaboneyeho no guhumuriza abaturage bo mu bice bya Mudubugu, Rugunga na Zina babonye kuri uyu wa kabiri ushize ingabo nyinshi n’abapolisi boherezwa muri ibi bice bigatuma bibaza byinshi.
Yavuze ko abo bapolisi bahagiye mu rwego rwo gukaza umutekano hafi ya sanctuaire marial ya Zina, avuga ko bagiye kuharinda umutekano kubera ibikorwa bya paruwasi bihateganyijwe mu mpera z’icyumweru.