*Imbuto bayiguze 450 na 600 Frw; ku mwero biragura Frw 60 cg 80 Frw ku kilo,
*Ubu ikilo k’ibirayi by’imbuto kiragurwa Frw 320.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iki gihembwe k’ihinga ry’ibirayi cyabataye mu gihombo gikabije kubera ko ngo igiciro ku kilo kiri kugura make ugereranyije n’uko baguze imbuto kongeraho agaciro k’ibyakozwe kugera byeze, ibi ngo byabaciye intege bituma batabisarura kuko ngo babona ntacyo byabungura mu gihe igiciro kitakwiyongera.

Uwahinze ibirayi by’umweru ari guhabwa amafaranga 60 ku kilo

Mu minsi yashize abahinzi b’ibirayi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru bagaragaje ibibazo bafite ku karengane bakorerwa n’abagura umusaruro wabo ku giciro gito cyane, ariko ngo babasinyisha ko babaguriye kuri menshi.

Ibyo byatumye ku wa 06 Ukuboza 2017, mu karere ka Musanze hateranira inama yahuje abahinzi b’ibirayi, abacuruzi babyo na Minisiteri eshatu; iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’iy’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM).

Iyo nama yanzuye ko amakusanyirizo y’ibirayi ahagarara, hanyuma ibirayi bikajya bigurishwa binyuze mu makoperative y’abahinzi babyo.

Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko ayo makoperative atarashinga imizi, kuko ngo yibasiriwe n’abamamyi [abagura ibirayi ku buryo budakurikijwe amategeko], ndetse ngo banatanga amafaranga make ukurikije ayo babwiwe [igiciro kemejwe mu nama twavuze harufuru].

Abamamyi batanga hagati y’amafaranga 60 na 90 Frw ku kilo (kg) bitewe n’ubwoko bw’ibirayi.

Mukapasika Josephine utuye mu mudugudu wa Gikoro, akagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga, avuga ko yejeje ibirayi ariko akaba yarabiburiye isoko.

Ngo yaguze imbuto ku ku giciro cyo hejuru, none yabuze icyo yakora kugira ngo ave mu gihombo yatewe n’igiciro kikiri hasi cyane.

Agira ati: “Dufite ibirayi twahinze, byeze tubiburira isoko. Ibyinshi biri mu murima kubera kubiburira isoko. Twagiye tugura imbuto kuri 450Frw none byareze bari kuduhera amafaranga 60 ku kilo. Biracyari mu murima, nta n’ubwo nzava mu gihombo byanteye.”

Avuga ko igihe yateraga ibi birayi yatanze amafaranga 45 000 ku mbuto ingana na kg 100, none ubu yejeje ku isoko baramuha amafaranga 6000 ku mufuka wa kg 100.

Ati: “Nashoye arenga ibihumbi 180 ngura imbuto n’agafuka k’ifumbire, ariko ubu mbona nta n’ibihumbi 50 nzakuramo. Ikimbabaje ni uko ntazanabona amafaranga yo kugura indi mbuto kuko yo ubu iri kugurishwa 320 Frw ku kilo.

Undi witwa Uwimana Liberatha wo mu mudugudu wa Gahama, akagali ka Karangara, mu murenge wa Rugarama, avuga ko yatse inguzanyo muri banki kugira ngo abone ibilo 800 by’imbuto n’ifumbire, na we ngo kubikura mu murima ntibyamukura mu gihombo yagize.

Ati: “Ibirayi byareraga tukabona amafaranga, imbuto yari imaze kuzamuka; mpitamo kujya muri banki ikunze gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire bakishyura byeze, ubu igihombo dufite ni uko biri kubura isoko, nk’ibyo nahinze ubu nta na kimwe cya kabiri cy’ayo nashoye nzakuramo.”

Abajya kugura ibirayi by’abaturage ngo bababwira ko i Kigali babuze aho babishyira, ngo birirwa babizererana n’ayo bashoye na bo ntibayakuremo.

Abahinzi bifuza ko igiciro cyashyizweho cyakubahirizwa ngo n’ubwo kitakuraho igihombo bagize, ndetse ngo n’igiciro cy’imbuto kigabanuke kuko ngo bagiye guhinga ibindi mu ntangiro z’umwaka utaha (2018).

Ibiciro by’ibirayi byemejwe n’inama yo ku wa 06 Ukuboza 2017

Mu myanzuro yafashwe n’iyo nama yari yahuje abahinzi b’ibirayi, abacuruzi babyo na za minisiteri eshatu kugira ngo barebe iterambere ry’umuhinzi w’ibirayi; hemejwe ko ibirayi by’umweru bizwi nka ‘Peko’ umuhinzi azajya ahabwa amafaranga ari hatagi ya 135 na 140 ku kilo(kg), kubigura ku makoperative y’abahinzi [aho bikusanyirizwa] ni ukwishyura hagati y’amafaranga 147 na 152 ku kilo, hanyuma umucuruzi uzajya abivana kuri iryo kusanyirizo abijyanye ku isoko ry’ahandi mu gihugu aba agomba kubirangurira hagati y’amafaranga 160 na 165 ku kilo, abicuruze hagati y’amafaranga 175 na 180 ku kilo.

Umuhinzi ufite ibirayi byo mu bwoko bwa Kinigi, agomba huhabwa mafaranga ari hagati ya 165 na 170 ku kilo (kg), kugurira ku ikusanyirizo ibyo birayi ni ukwishyura hagati y’amafaranga 177 na 187, umucuruzi uzajya avana ibyo birayi ku ikusanyirizo abijyanye ku isoko ry’i Kigali n’ahandi mu gihugu agomba kubirangura hagati y’amafaranga 190 na 195 ku kilo, hanyuma na we abicuruze hagati y’amafaranga 215 na 220 ku kilo.

Igiciro gito cy’ibirayi ngo cyanagize ingaruka ku baca inshuro

Mukabarinda Béatrice na Mukazayire Philomène bo mu murenge wa Gahunga, batunzwe no gukorera abantu bakabaha amafaranga cyangwa ibyo bararira.

Babwiye Umuseke ko iyo ibirayi byeze cyangwa indi myaka basarurira abantu bakabahemba. Kuri ubu ngo si ko biri kuko ngo abahinze ibirayi babirekeye mu murima.

Mukabarinda yagize ati: “Twavuye iwacu mu gitondo mu murenge wa Gahunga dushakisha abo twakurira ibirayi, ariko kugeza ubu twahebye, [Hari saa tanu ku wa gatandatu] bari kutubwira ngo ntabwo bakwirirwa babikura mu murima kandi bari kubaha udufaranga duke.

Ba nyirabo bavuga ko igiciro bahabwa kitatuma barazwa inshinga no kubijyana ku isoko

Mukabarinda Béatrice na Mukazayire Philomène bageze saa tanu babuze aho baca inshuro, mu bahinze ibirayi

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Burera

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Uwahinze-ibirayi-byumweru-ari-guhabwa-amafaranga-60-ku-kilo.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Uwahinze-ibirayi-byumweru-ari-guhabwa-amafaranga-60-ku-kilo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICS*Imbuto bayiguze 450 na 600 Frw; ku mwero biragura Frw 60 cg 80 Frw ku kilo, *Ubu ikilo k’ibirayi by’imbuto kiragurwa Frw 320. Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iki gihembwe k’ihinga ry’ibirayi cyabataye mu gihombo gikabije kubera ko ngo igiciro ku kilo kiri kugura make ugereranyije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE