Bugesera: Imyumbati yari ifashe runini iri gucika
Bugesera ni akarere k’imirambi, karangwamo amashyamba atari menshi, ndetse kanatuwe cyane. Ibi bituma izuba rikabasha, akaba ari na yo mpamvu hakunze kugira amateka y’amapfa.
Aba baturage batangaza ko imbuto y’imyumbati bari barahawe mu myaka ishize ngo yatangiye kunaniranwa n’ubutaka.
Bavuga ko nta mbuto nzima bagifite, ku buryo imyumbati irwara itarera.
“Imyumbati turayitera, yatangira gukura igahita irwara cyangwa se ikabora. Ubuyobozi burabizi baravuze ngo bazaduhindurira imbuto ariko amaso yaheze mu kirere.”
Aba baturage bavuga ko imyumbati ari byo biryo by’ibanze muri aka karere, ngo kuko ari yo ibasha kwihanganira izuba.
Aba baturage bavuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzara yakongera kuzamuka mu karere ka Bugezera.
Mukamana utuye mu murenge wa Ruhuha avuga ko muri iki gihe mu mirenge myinshi y’akarere ka Bugesera ngo ahataraguye imvura nyinshi ngo yice imyaka, nta na nkeya yigeze ihagera.
Avuga ko ngo n’ubwo bejeje ibishyimbo ndetse n’ibigori bikaba biri mu nzira, ngo ibyo byose ntacyo byamara mu gihe nta myumbati yo kujya babirisha.
Ngo kuri ubu ikilo cy’ubugari kiragura amafaranga 350, ibintu bavuga ko bitigeze bibaho, kuko ngo mbere ntibyarenzaga amafaranga 250 y’u Rwanda.
Rukundo Julius, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Bugesera yemeza koko ko igihingwa cy’imyumbati muri aka karere cyahuye n’indwara ya kabore, yatumye kitakera neza.
Gusa avuga ko ku bufatanye na RAB hari gushakishwa imbuto yindi yasimbura iyarwaye, hanyuma igakwirakwiza mu baturage.
N’ubwo ariko yemeza ko imyumbati iri gucika muri aka karere kubera imbuto yarwaye, avuga ko nta nzara yitezwe kuko kuri ubu Abanyabugesera basigaye bagira ibihe by’ihinga bibiri mu gihe cyera bagiraga kimwe gusa.
Rukundo avuga ko kandi “kuri ubu hari ibindi bihingwa byinshi bitari imyumbati, ku buryo Bugesera idashobora gusubira mu bihe by’inzara n’amapfa nk’ibyo yigeze kunyuramo.”
Yatangaje ko hari imbuto y’imyumbati yatangiye gutuburirwa muri ISAR Karama ku bufatanye na RAB, aho iya mbere yahawe abaturage kugira ngo igeragezwe.
Ngo mu gihe bizagaragara ko ari nzima izatuburwa hanyuma igezwe ku baturage bose.
Mu mateka, akarere ka Bugesera gafite imiterere y’imirambi ndetse n’amashyamba makeya, kakunze kwibasirwa n’amapfa, aho abaturage bako barangwaga n’inzara ndetse bagasuhukira mu tundi duce tw’u Rwanda.
https://inyenyerinews.info/human-rights/bugesera-imyumbati-yari-ifashe-runini-iri-gucika/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmuhinzi w'imyumbati (ifoto, interineti) Bamwe mu baturage b’Akarere ka Bugesera baratinya ko inzara yari yarabibasiye yagaruka kubera ko igihingwa cy’imyumbati bacungiraho kiri kubananira. Bugesera ni akarere k’imirambi, karangwamo amashyamba atari menshi, ndetse kanatuwe cyane. Ibi bituma izuba rikabasha, akaba ari na yo mpamvu hakunze kugira amateka y’amapfa. Aba baturage batangaza ko imbuto...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS