Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko abaturage 400 bafite umutungo usaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda bagitegereje ingurane, bugasaba Minisiteri y’Ibikorwa remezo kwihutisha iki kibazo kikava mu nzira.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera Rwagaju Louis

Mu gikorwa cyo gutanga inzu n’inka ku miryango 62 yimuwe mu tugari twa Karera, Ntara na Kimaranzara two mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, turi mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’Indege mpuzamahanga, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yavuganiye abaturage 400 basigaye batarishyurwa.

Rwagaju Louis, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yagize ati “Turavuganira abaturage 400 batarishyurwa, bafite imitungo ihwanye na miliyoni 600. Kubarura imitungo byararangiye, byashyizwe no mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka, turasaba Minisiteri y’Ibikorwa remezo kubyihutisha.”

Imirimo yo kubarura imitungo y’abatuarge bimuwe n’ikibuga cy’indege yatangiye kera mu 2008, ikomeza kuzamo ibibazo, bisubirwamo muri 2011 ndetse no mu 2013.

Abenshi mu baturage barishyuwe, bamwe batangira ubuzima bushya mu tundi duce baguzemo ibibanza, abandi bagaragaje ko amafaranga bahabwa ntacyo yabamarira, Leta ibafasha kubatuza mu mudugudu wa Kingaju, mu kagari ka Musovu mu murenge wa Juru.

Ubwo yavugaga ku kibazo cy’abatarahabwa ingurane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze abatarishyurwa amafaranga yabo yateganyijwe, icyakorwa bikaba ari ukubyihutisha.

 Abemeye kubakirwa barabyinira ku rukoma ababyanze bararirira mu myotsi

Gahunda yo kubakira abaturage batishoboye bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege, Leta yayifashe imaze kubona ko amafaranga yabaha ntacyo yabamarira.

Umuturage wemeye kubakirwa ni uwari ufite umutungo ufite agaciro kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,9 kugera ku wari ufite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere.

Abatoranyije ni imiryango 62, yahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu irimo byose, bahabwa inka yo korora ndetse banahabwa imirima ingana na ¼ cya Ha, kandi bazahabwa imirima mu gishanga.

Uku kureba kure kwatumye ubuzima bwa benshi buhinduka, bamwe ngo bagowe bikomeye no kumenyera kurara mu nzu zirimo sima (ciment), zifunze n’inzugi z’ibirahuri, abandi ngo ntibumva uburyo udufaranga twabo twari dukeya ariko bakaba ubu bameze neza.

Ibyo byose byateye abandi ishyari, nubwo harimo bamwe bari ku rutonde rw’abazubakirwa ariko ubu bakaba batarabonye inzu ndetse bakaba batarabona n’amafaranga.

Habaguhirwa Egide umwuzukuru wa Ayinkamiye avuga ko nyirakuru yari afite umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, ariko ngo ntabwo yabonye amafaranga ndetse ntiyabonye n’inzu kandi yari yasabye ko yubakirwa.

Yagize ati “Uko umureba sinzi niba ibihumbi 600 hari icyo yamumarira n’imyaka afite.”

Uyu mukecuru bigoye kumvikana na we mu biganiro, avuga ko na n’uyu munsi agitegereje icyo ubuyobozi buzamukorera ngo kuko ubu aho aba acumbitse ku mwuzukuru we.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mwogo, Murenzi avuga ko hari bamwe mu baturage bumvaga ko amafaranga yabo bayahabwa, ariko nyuma bamaze kubona uko bagenzi babo bungutse bifuza guhabwa inzu kandi bitagishobotse.

Nta wamenya uko bizagenda ku baturage 400 baigaye batarabona amafaranga kandi ukurikije imitungo yabo ingana na miliyoni 600, byakumvikana ko mu igabanya riringaniza (Pertage Egale) buri muturage yaba afite umurwi wa miliyoni 1,5 bivuze ko ari mu bafashwa na Leta kubona aho atura.

Mukecuru Ayinkamiye avuga ko afite imyaka irenga 100 nta nzu yabonye nta n'amafaranga arabona

Yari yicaye yigunze ku rubaraza rw'imwe mu nzu zatanzwe

Dr Alvera Mukabaramba avuga ko kwishyura abaturage batarabona ingurane bigomba kwihutishwa

Havugimana Bosco yavuze ko nyuma yo kubona inzu n'inka baciye ukubiri na bwaki

Murenzi umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwogo

Iyo ni inzu yahawe buri muturage mu bimuwe na Leta

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUbuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko abaturage 400 bafite umutungo usaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda bagitegereje ingurane, bugasaba Minisiteri y’Ibikorwa remezo kwihutisha iki kibazo kikava mu nzira. Mu gikorwa cyo gutanga inzu n’inka ku miryango 62 yimuwe mu tugari twa Karera, Ntara na Kimaranzara two mu murenge wa Rilima...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE