Bugesera: Hose amazi ni ingume, ariko hari abakomerewe cyane
Mu murenge wa Mwogo, iyo uhari uba ureba hakurya i Gahanga muri Kicukiro i Kigali ariko hacamo ikibaya cy’Akagera. Amazi yo mu bishanga niyo bazi, abari kure y’igishanga n’abatabasha kujya kuvomayo ijerikani y’amazi mabi y’igishanga bayigura 100Frw, naho ijerikani y’amazi meza agurwa i Nyamata cyangwa i Kigali (Gahanga) hano bayigura 400Frw.
Muri uyu murenge n’ibindi bice biwegereye abaturage bavuga ko amazi meza bazi ari ay’imvura, ko bajya bagerageza kuyabika iyo yabonetse akageraho akabashirana. Nta miyoboro y’amazi ya WASAC igera iwabo.
Nyiramajyambere Claudine wo mu kagari ka Kagasa yavukiye hano ubu ari mu kigero cy’imyaka 45, amazi y’igishanga niyo azi, niyo bakoresha imirimo yose ndetse bakayanywa. Ufite ubushobozi ngo ni we uyateka.
Rwahozaho Ferdinand wo mu kagari ka Rurenge mu mudugudu wa Gitaraga avuga ko yavukiye muri aka gace akanahakurira ariko ngo ntayandi mazi meza yigeze ahabona.
Ati “Nta mazi meza tugira, tunywa ibidugu by’urufunzo amazi mazima twarayabuze. Aya tuyanywa kuko tuba twabuze uko tugira.”
Amazi hano ni business
Umuturage wo muri centre ya Gitaraga yatubwiye ko hari ubwo yari i Kigali nijoro abona basuka amazi ku byatsi ku mihanda minini agakubitwa n’inkuba atekereje uko iwabo amazi nk’ayo litiro 20 gusa zigura amafaranga 400.
Kuri centre ya Gitaraga usanga ku maduka menshi hari n’amajerikani arimo amazi mubyo bacuruza. Amazi meza bayagura i Nyamata mu mugi cyangwa i Gahanga i Kigali, aya ijerikani imwe ni 400Frw, naho ijerikani y’ayo mu rufunzo ni 100Frw.
Nduwimana Ali Djamali ni umucuruzi, ufite n’ibindi acuruza, yabwiye Umuseke ko ku munsi ashobora gucuruza amajerikani 10 y’amazi meza (aya 400Frw), kuko hari n’ahandi bayacuruza nka we.
Abaturage benshi hano iki giciro cy’amazi meza ntibakibasha kuko nta bushobozi bafite, bakoresha aya yo mu gishanga imirimo yabo yose.
Rwaburamba Jean Bosco wo mu mudugudu wa Rubumba Akagari ka Kagasa ati “ni uko nta yandi mahitamo kandi turababaye. Turasaba Leta kutugezaho amazi meza.”
Si ikibazo cyabo bonyine
Kananga Jean Damascene umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe amazi n’isukura yabwiye Umuseke ko uretse Umurenge wa Mayange nawo utabona amazi buri munsi mu cyumweru indi mirenge yose y’Akarere ifite ikibazo cy’amazi. Gusa ngo hari aho bababaye cyane.
Mu 2017 intego Akarere ka Bugesera kari gafite yari iyo kugeza amazi meza ku baturage bako 60% ntiyagezweho.
Impamvu ngo ni uko abaturage ba Bugesera bavuye ku 266 000 mu 2006 bakagera ku 420 000 mu 2017 ariko amazi bahabwa angana na m3 3 600 ku munsi yo ntiyiyongere. Ubu ngo nibura bakeneye m3 10 000 ku munsi.
Kananga ati “Ahubwo niba ubushize twari nko kuri 56% ubu twasubiye inyuma turi nko kuri 25 % gutyo. Kuko abaturage biyongereye ariko amazi ntiyiyongere.”
Kananga avuga ko nubwo amazi ari make muri aka karere ariko imirenge ya Juru, Mwogo, Ntarama, igice cya Kamabuye nicya Ngeruka n’umurenge wa Rweru yugarijwe cyane. Gusa ngo hari ibiri gukorwa.
Uruganda rwa Kanyonyomba rwaratinze
Uruganda rwitezweho koroshya iki kibazo ni urwa Kanyonyomba ruri kubakwa. Mu 2016 ubwo imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi ku mugezi wa Kanyonyomba mu murenge wa Gashora yari irimbanyije ubuyobozi bwa Bugesera bwabwiye itangazamakuru ko “Mu ntangiro z’umwaka wa 2018, ruzaba rwarangiye kubakwa rukora neza.”
Richard Mutabazi Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Bugesera avuga ko hari ikibazo cy’ubuke bw’amazi n’ikibazo cy’aho batanafite imiyoboro iyabagezaho.
Ati “Umwaka ushize twari twatangiye guhangana n’ikibazo cy’amazi macye kuko n’ubundi kugira imiyoboro udafite amazi acamo ntacyo byaba bimaze.”
Mutabazi yatubwiye ko Uruganda rwa Kanyonyomba ruzajya rutanga m3 5 500 ku munsi ruzatangira gukora mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Ati: “Ndibwira ko mu kwezi kwa kenda ayo mazi {m3 5500} azaba yiyongereye kuyo dusanganywe. Bizatuma byibuze ahari hasanzwe hari imiyoboro babonaga amazi rimwe mu cyumweru kabiri cyangwa gatatu.”
Avuga ko hari na gahunda yo kugeza amazi meza (connection) ku ngo 1 200 mu karere zitayagiraga no kubaka umuyoboro mushya wa 10Km.
Ibi nibimara kugerwaho ngo bazibanda ku bice bisanzwe bibabaye cyane amazi nka hano Mwogo na Juru aho ubu babeshejweho n’amazi mabi yo mu rufunzo.
Igitabo cy’ibarurishamibare ry’u Rwanda cya 2017 kivuga ko mu Rwanda hatunganywa metero cube 47,709,233 z’amazi meza.
Naho isuzuma riheruka ry’imibereho y’Abanyarwanda (EICV4) rivuga ko amazi meza agera kuri 84.8% by’Abanyarwanda.
Ku kibazo nk’iki, ku gicamunsi cya none Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena iratanga raporo yayo ku birebana n’ikwirakwizwa ry’amazi mu gihugu.
Amazi ni uburenganzira bw’ibanze
Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora mu murenge wa Rongi i Muhanga Perezida wa Republika ku bibazo nk’iki yagize ati
“Turagerageza uko dushoboye, amavuriro, amashuri, guha abantu amazi, amashanyarazi, rwose ndetse mujye mubitwishyuza. Niba bitarabageraho muge mwumva ko mufite uburenganzira bwo kubitwishyuza.
Ngo ariko hano, runaka, twumva ko amashanyarazi yageze ahandi twebwe azatugeraho ryari? Ni uburenganzira bwanyu bwo kubitwishyuza cyangwa amazi, amashuri, kwivuza ukajya ku ivuriro, ukabona serivise, abantu bakakuvura.”
Photos© C.Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW
Sorry, comments are closed for this post