Blaise Compaoré yimuye ubuhungiro ava muri Côte d’Ivoire ajya muri Maroc
Uwari umuyobozi wa Burkina Fasso Blaise Compaoré wavuye ku butegetsi kuwa 31 Ukwakira nyuma yo kotswa igitutu n’abaturage agahungira muri Côte d’Ivoire, ubu yamaze kuva muri kiriya gihugu yerekeza muri Maroc.
La Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu Blaise Compaoré yavuye muri Côte d’Ivoire kuwa 20 Ugushyingo aho yari amaze igihe kigera ku byumweru bitatu yerekeza muri Maroc.
Ari kumwe n’umugore we Chantal ndetse n’abandi bagize umuryango we, buriye indege yihariye mu masaha ya nyuma ya saa sita yahagurutse Yamoussoukro yerekeza muri Maroc.
Aya makuru akomeza avuga ko bishoboka ko Blaise Compaoré atavuye muri Côte d’Ivoire burundu ku bw’umubano basanzwe bafitanye. Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Maroc, kugeza ubu ntawe uragira icyo atangaza uretse ubutumwa bw’umwami w’iki gihugu bwagaragaye kuwa kane bushimira perezida w’Inzibacyuho Michel Kafando
https://inyenyerinews.info/human-rights/blaise-compaore-yimuye-ubuhungiro-ava-muri-cote-divoire-ajya-muri-maroc/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUwari umuyobozi wa Burkina Fasso Blaise Compaoré wavuye ku butegetsi kuwa 31 Ukwakira nyuma yo kotswa igitutu n’abaturage agahungira muri Côte d’Ivoire, ubu yamaze kuva muri kiriya gihugu yerekeza muri Maroc. La Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu Blaise Compaoré yavuye muri Côte d’Ivoire kuwa 20 Ugushyingo aho...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS