Basezeranijwe kwerekwa film “Rwanda Untold Story, bihinduka ku munota wa nyuma
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batunguwe no kuba bateretswe film bamaze iminsi bumva mu magambo gusa ariko batarayibona, bakaba bari batumiwe babwirwa ko babanza kuyerekwa bakabona kuyijyaho impaka. Siko byagenze, kuko umunsi nyirizina wabaye uw’ibiganiro byo kuyinenga, no gutanga ibitekerezo byo gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abatanze ibiganiro bose bahurije ku kuvuga ko uretse gukoresha ikinyamakuru gifite izina rikomeye ku isi nka BBC, naho ubundi “Rwanda’s Untold Story ngo nta gishya kirimo, abayihawemo ijambo batari baravuze na mbere hose babinyujije mu bitangazamakuru binyuranye”
Hari ku 1, Ukwakira muri 2014 ubwo hasohokaga filimi Rwanda untold story : ni filimi yatambutse kuri BBC kuri Chaine yayo ya kabiri kuva kuriyo taliki U Rwanda rwahise rwamaganira kure iyi mbarankuru,kuko ibyo yavugaga byose byasebyaga igihugu cy’urwanda; ndetse n’abayobozi bacyo. Kuva kuriyo taliki u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kwamaganira kure iyi mbarankuru yakozwe n’umunyamakuru witwa:Jane phillipa corbin ndetse kugirango bereke amahanga yose ko ibyo BBC yakoze Atari byo abaturage batangiye kuyamaganira kure ndetse basaba RURA ko yafunga BBC ntizongere kumvikana mu Rwanda. Bahise bafunga BBC gahuzamiryango kugeza kuriyi taliki ntiyumvikana kubutaka bw’u Rwanda .Ariko hari komisiyo irimo kwiga kukibazo cya BBC kuburyo kugeza kuriyi taliki imyigaragambyo yabye ihagaze ubu hari akanama gacukumbura ibijyanye namakosa yakozwe nikinyamakuru cya BBC ubwacyo ndetse ninzira byaciyemo kugirango bayihagarike kuko bamwe bavuga ko kuyihagarika bitakurikije amategeko.
Hari kuruyu wa 9 ugushyingo ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 66 Urwanda rusinye amasezerano yo kurwanya ,guhana abakora ibyaha bya genocide ( 66th Anniversary of the UN Convention on the Fighting and Punishment of Genocide crime ). Nibwo muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya huye hateraniye abarimu,abashakashatsi ndetse n’abanyeshuri bose ubwo habaga ikiganiro mpaka (=Discussions) kuri filimi yitwa Rwanda Untold story. Muriki kiganiro mpaka habonetsemo kandi nabagize akanama karimo kwiga kukibazo cya BBC aribo:Christophe Pfizi,Christophe kayumba,Evode uwizeyimana na Karangwa. Ariko ntakintu bo bigize babwira imbaga yariteraniye muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’Urwanda.
Dr.Usta KAYITESI Uhagarariye kaminuza ishami rya huye(CASS) ati” uyu munsi urakomeye kandi tugomba kuwuha agaciro kuko iyo tutaba twarasinye aya masezerano yo kurwanya,guhana abakora ibyaha bya genocide;Genocide yakorewe abatutsi iba yarabaye ariko kurwego rwa UN ntiyemerwe kuko tutasinye aya masezerano ariko twarayasinye . ibi nibyo byatumye dutegura umunsi nkuyu kugirango tuganire kuri kuri filimi yitwa:ibitaravuzwe ku Rwanda(=Rwanda untold story),abahakana genocide yakorewe abatutsi ntibakabatere ubwobwa ,ikiyongeyeho na BBC bakoresha ntikabatere ubwoba kuko harigihe kizagera bagatega amatwi U Rwanda.”
Muri Grand Auditorium ya kaminuza y’urwanda Ishami rya huye Hari hashyizweho amakipe abiri ashinzwe gukora ikiganiro mpaka kuri Rwanda untold story. Ayo makipe hari harimo abarimu ba kaminuza y’u Rwanda aribo: Dr. Kagwete Charles, Prof. Gasarasi, Dr.Charity Wibabara, Dr.Simon Wheilter, Dr.Eric Ndushabandi.
Dr Eric Ndushabandi ati” Rwanda untold story nicyegeranyo cya film giteye isoni,giha inyungu za RNC;iyi filmi ntagishya kirimo ibirimo byose bari barabivuze kumaradiyo mpuzamahanga ndetse no kuri za internet.iyi filimi yerekana ububi bwabayobozi bacu harimo kubaharabika gusa, kdi nubundi ibi bibi byose bivugwa nabahunze igihugu.”
Dr.Kagwete Charles ati” iyo ubajije abacitse kwicumu uti ninde wabatabaye bose bagusubiza bagira bati ni RPF.niyo ugiye kuruhande ukabaza utaracitse kwicumu agusubiza ko yatabawe na RPF.ikiyongeye kuribyo nuko dufite abashakashatsi bakomeye mu Rwanda kdi twubaha ariko ntanumwe wagaragaye muririya filimi.”
Abanyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro mpaka ari benshi cyane kuko bari baziko babereka ino filimi kuko harimo abatayizi.
Mbere yuko ikiganiro kitangira twegereye umukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa aratubwira ati” imana ishimwe nukuri numvaga abandi bavuga iyi filimi Rwanda untold story nkababaza nti ariko koko imeze ite uziko arukuyumva gusa mumagambo, abantu bayivuga ntari nayibona nonene imana ishimwe bagiye kuyitwereka ndetse tugireho nikiganiro nibyiza cyane!”
Icyagaragaye mu kiganiro nuko cyatangiye bakitabiriye ari benshi ndetse nimiryango yuzuye cyane bahagaze ariko icyatangaje abari baraho nuko nyuma yigihe abanyeshuri bagiye bagenda gahorogahoro hagasigaramo bacye.IREME.NET ryashatse kumenya icyateye ibyo byose nuko ryegera umunyeshuri wumuhungu wiga muri CASS utashatse ko amazina ye atangazwa aratubwira ati”nge rwose iriyi filimi ntayo nzi nukuyumva mu mamagambo nari naje nazindutse ngirango nicare imbere nyirebe ,arongera ati icyambabaje nuko batayitweretse kandi nuko badusobanuriraga ibyo tutabonye.” Mu butumire bahawe, abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda bari babwiwe ko babanza kwerekwa iyo filme-documentaire “Rwanda’s Untold Story”, bakabona kuyisesengura no kuyitangaho ibitekerezo.
Ibi biganiro bizakomeza hirya no hino mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda.
Aimable Wilson Mabarimombazi
https://inyenyerinews.info/human-rights/basezeranijwe-kwerekwa-film-rwanda-untold-story-bihinduka-ku-munota-wa-nyuma/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batunguwe no kuba bateretswe film bamaze iminsi bumva mu magambo gusa ariko batarayibona, bakaba bari batumiwe babwirwa ko babanza kuyerekwa bakabona kuyijyaho impaka. Siko byagenze, kuko umunsi nyirizina wabaye uw’ibiganiro byo kuyinenga, no gutanga ibitekerezo byo gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda. Abatanze ibiganiro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
batinye ko bimenyera ukuli kwibirimo. mu yandi magambo bari bagiye kuyikorera publicité bo ubwabo.shame on NUR leaders. shame on Rwandese’s leaders. niba mwumva ko bababeshyeye, nimureke abantu bayirebe , babone ko ibeshya. naho kubavugira ko ibeshya batayizi, nukugaragaza ukuntu muri Injiji.