Barore Cleophas : Umuhini mushya, Mikoro ya RPF
Umuyobozi wagateganyo wa RMC bwana Barore Cleophas yamaganiye kure raporo ivuga ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buri mu Rwanda. Ariko ntawamurenganya, abazi imikorere ya RPF, ukuntu iteye ntawarangenya Barore ibyo avuga cyangwa avugsihwa, ntaho atandukaniye na Bwana Rucagu cyangwa Mushikiwabo iyo bari kurwana nababashinja muguhonyora uburenganzira bwamuntu.
Nonese Bwana Barore, ubwisanzure uvuga burihe ? niba bbc2 ivuga mugafunga BBC gahuza Miryango. Ahubwo nawe uzatushe uvuge ibyo batakubwiye uzarebe aho Inkotanyi zigushyira. Nonese Muvugi Fred yahunze amahoro?
Mbega Cleophas, ubu nawe wibagiwe aho abanyamakuru bagenzi bawe benshi mwakoranye bagiye? Umuntu bitaga Karegeya Isaiah waba wibuka aho Inkotanyi zamubitse bamushinja Genocide? Uwo mugabo ntiyari amaze imyaka mukorona kuri Radio?
Wowe Cleophas na Evode nimuramuka mwikuye munzara z’Inkotanyi muzaba muri abagabo. Bwana Cleophas kuba ubu uri umuyobozi wa RMC wakagombye kumenya ko abanyamakuru bose bishwe, bafunzwe cga bagahunga utabarusha ubutwari.nugira umwaku wowe n’abawe ntimuzashobora no guhunga igihe cyawe nikirangira
https://inyenyerinews.info/human-rights/barore-cleophas-umuhini-mushya-mikoro-ya-rpf/DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUmuyobozi wagateganyo wa RMC bwana Barore Cleophas yamaganiye kure raporo ivuga ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buri mu Rwanda. Ariko ntawamurenganya, abazi imikorere ya RPF, ukuntu iteye ntawarangenya Barore ibyo avuga cyangwa avugsihwa, ntaho atandukaniye na Bwana Rucagu cyangwa Mushikiwabo iyo bari kurwana nababashinja muguhonyora uburenganzira bwamuntu. Nonese Bwana Barore, ubwisanzure...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS