Abakurikiranira hafi politiki yo mu Biyaga Bigali basanga hagati y’ umwaka wa 2015 na 2020 hazaba impinduramatwara zikomeye zishingiye ku myumvire ya politiki ishobora kuzafata intera ndende bitewe n’ imbaraga ibihugu biteye imbere bizambika opozisiyo.

Bitewe n’ inyungu zikomeye Leta Zunze za Amerika zifite mu Karere k’ Ibiyaga Bigali ndetse no mu Muryango wa Afurika y’ I Burasirazuba, Perezida Barack Obama ntiyifuza ko nyuma ya manda ye hari umuperezida n’ umwe uzakomeza gutegeka binyuranye n’ Itegeko Nshinga ryatowe n’ abaturage.

N’ ubwo harimo abashobora kwitwaza ko uyu Obama afite inkomoko muri aka gace dutuyemo ndetse akaba ari na we Perezida wa mbere wa Leta Zunze za Amerika w’ umwirabura ibyo ntibihagije kuko icyo ashyize imbere ari ukuzuza misiyo yahawe na Congres y’ igihugu cye.

Abahanga mu bijyanye n’ Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeza ko kuva mu mizi amatwara y’ iki gihugu akurikiza amahame ya Congres kuko uru rwego ni rwo rufatirwamo ibyemezo byose bikomeye muri politiki, ubukungu ndetse n’ imbonezamubano.

JPEG - 28.4 kb
Perezida Obama

Byatangiye kuvugwa ko Barack Obama atazihanganira abiyongera manda mu gihe mu Burundi manda ya Perezida Pierre Nkurunziza yagombaga kurangira muri 2015 agatekinika, Congo-Kinshasa , Perezida Joseph Kabila yakagombye kuruhuka muri 2016, Rwanda, Perezida Paul Kagame akajya mu kiruhuko muri 2017 ndetse Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni na we agasoza muri 2016.

N’ ubwo nta nkoni igaragara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakubise u Burundi ubwo Perezida Nkurunziza yiyongeraga manda ya 3 afatanyije n’ ibyegera bye ntabwo icyo gihugu cyigeze kimushyigikira kuko cyamufatiye ibyemezo bikaze birimo no guhagarikira u Burundi inkunga zitandukanye.

Nyuma ya manda 2, Barack Obama amaze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kuzajya mu kiruhuko; reka turebe ko abaperezida ba Afurika bazubahiriza urugero rwa Amerika nk’ igihugu tuziho kubahiriza amahame ya Demokrasi.

Uretse Franklin Delano Roosevelt wayoboye manda 4 zikurikiranye hagati ya 1933 na 1945 bitewe n’ ibikorwa by’ agahebuzo yakoreye abaturage byatumye bamugirira icyizere banahindura itegekonshinga.

Suleiman Hakiza – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbakurikiranira hafi politiki yo mu Biyaga Bigali basanga hagati y’ umwaka wa 2015 na 2020 hazaba impinduramatwara zikomeye zishingiye ku myumvire ya politiki ishobora kuzafata intera ndende bitewe n’ imbaraga ibihugu biteye imbere bizambika opozisiyo. Bitewe n’ inyungu zikomeye Leta Zunze za Amerika zifite mu Karere k’ Ibiyaga Bigali ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE