Abantu bane bahitanywe n’ikirombe undi arakomereka bikabije mu Karere ka Gicumbi ubwo bacukuraga ingwa ikirombe kibagwa hejuru, bikaba bikekwa ko byatewe n’imvura nyinshi yatumye ubutaka bworoha cyane.

Inkuru dukesha The New Times iravuga ko iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Rukumba, Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Christopher Semuhungu, yemeje ayo amakuru avuga ko abantu batanu bagiye gucura ingwa isanzwe ikoreshwa mu gutunganya inzu z’abaturage ngo ase neza noneho ikirombe kikabahanukira.

Supt. Semuhungu yakomeje avuga ko byatewe n’imvura nyinshi yaguye ubutaka bukajengamo amazi, mu gihe abari bagiye gucukura bari munsi yabwo; byatumye buhita bubagwaho.

Yatanze ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda ubucukuzi butemewe, ndetse asaba abaturage kugana amashyirahamwe abayaremerewe gukora ibikorwa by’ubucukuzi kuko aba akora muburyo bwizewe mu gihe bashaka ingwa kuko bakorana n’ababisobanukiwe bakajya babagira inama.

Polisi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhora bakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byose byabatwarira ubuzima cyane cyane ubucukuzi butemewe, aho usanga abaturage batanagira ibikoresho bihagije byo kubarinda ndetse n’ubwishingizi.

Abahasize ubuzima ni Muhire Valentin, Mukamukunzi Jeanne, Sebahutu Alex ndetse na Liliane Nzayituriki. Nyakamwe Jean Paul we yakomeretse bikomeye, ubu arimo gukurkiranwa n’abaganga.

tombola@igihe.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbantu bane bahitanywe n’ikirombe undi arakomereka bikabije mu Karere ka Gicumbi ubwo bacukuraga ingwa ikirombe kibagwa hejuru, bikaba bikekwa ko byatewe n’imvura nyinshi yatumye ubutaka bworoha cyane. Inkuru dukesha The New Times iravuga ko iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Rukumba, Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, ku wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE