Bamwe mu baperezida bavugwaho kwisasira abantu benshi muri Afurika
Gufata ibyemezo byihanikiriye, ubugome, gukunda kumena amaraso no gushora intambara ni zimwe mu ngeso zagiye ziranga imiyoborere mibi y’ aba baperezida.
Byumvikane ko ingaruka z’ iyo myitwarire igayitse yagiye ituma ibihugu bayoboraga ndetse nibyo bari baturanye birangwamo umutekano mucye ubwicanyi ndengakamere, impinduramatwara zitagira intego ndetse n’ intambara z’ abaturage zihoraho.
- Paul Kagame yabonye ubutegetsi bitunguranye nyuma yurufu rwa Gen. Fred Rwigyema, yahise ayobora ingabo za RPF, yatangiye umugambi wokwibasira abasirikare bose yakekagako bafitanye isano na Gen. Fred Rwigyema. Yapanze ukuntu yica uwahoze ari Perezida w’Urwanda Habyarimana ,gupfa kwa Habyarimana kwakongeje umuriro wa jenocide y’abatutsi n’itsembatsemba , ubu amaze kwica abantu basaga million 6 muri Congo harimo n’abanyarwanda anemerako bamucitse kubera igihe gito k’intamba kuko yashakaga ko abatsinda m’ URwanda. Amaze kwica abasilikare hafi yabose yavanye nabo I Bugande nabagisigaye yabagize ibigarasha mu Gihugu nkuko akunda kubyivugira . Umadamu we Jeannette Kagame Nyiramongi afite ububasha bungana nub’umudamu wuwahoze ari Perezida wa Philippine Imelda Makos kuko nawe akoresha inzego za gisilikare na DMI kwica cyangwa gufunga.
.Yishe abantu basaga miliyoni 1 na 500, yategetse Ethiopia hagati ya 1974 na 1991 yageze ku butegetsi ataye kuwa kajwiri Haile Selassie ndetse amenye n’ amaraso menshi y’ inzirakarengane.
Kugira ngo atere abamurwanya ubwoba, umunsi umwe Mengistu mu ruhame rw’ abantu yafashe amacupa atatu yuzuye amaraso ayajugunya hasi nk’ ikimenyetso cya rukarabankaba.
2.Haile Mengistu Mariam
Nyuma y’ igihe gito akimara kwicisha Umwami w’ Abami Haile Selassie , Haile Mengistu Mariam yahise yahuka muri opozisiyo yari ifite amatwara ya gikominisiti maze arabatsemba anashyiraho uburyo bwo gufata abo yishe maherere akabasubiza imiryango yabo kugira ngo izinukwe.
Mengistu azwiho kandi gutegeka ingabo ze gusaka abo bishe kugira ngo babakuremo amabanga yose ndetse n’ imitungo.
3.Yakubu Gowon
Yishe abaturage bagera kuri Miliyoni 1 ndetse n’ abasirikare ibihumbi 100 mu gihe u Burasirazuba bwa Nigeria bwayoborwaga na Ojukwu burwana n’ igice gisigaye cyategekwaga na Yakubu.
- Mobutu Seseko wa Zaire(Congo).
Nyuma yo kwivugana umugabo wari wamuzamuye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo Patrice Lumumba, Mobutu yishe abantu benshi yatekerezaga ko bamurwanya ariko nkuko bavuga ngo ntagahora gahanze yaje nawe gukurwaho n’inyeshyamba za Laurent Kabila wari ukoreshwaga na Paul Kagame.
5.Iddi Amin
Uyu munyagitugu yahanganye na Tanzania mu gihe yaborwaga na Mwalimu Julius Nyerere ariko azagutsindwa, niwe Perezida wa 3 wa Uganda akaba yarahitanye abantu ibihumbi 300, yategetse iki gihugu hagati ya 1971 na 1979. Sinzi impanvu amateka ntacyo yigisha abanya politiki, uyu mugabo yakuweho n’inyeshyamba zarimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen. Fred Rwigyema Intwari y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ubu uyogoje U Rwanda na Karere.
6.Gen. Sani Abacha
Uyu mujenerari yisasiye abantu basaga ibihumbi 200 ubwo yari umugaba mukuru w’ ingabo muri Nigeria ubwo yahirikaga ubutegetsi bw’ abasivile mu mwaka w’ i 1993.
Muri uwo mwaka , nibwo Germany Transparency yasohoye icyegerano cyashyiraga mu majwi Nigeria nk’ igihugu cya mbere kirangwamo ruswa kurusha ibindi muri Afurika.
7.Jean Bedel Bokassa
Yiyise umwami w’ abami muri Centrafrika, yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo abaturage bari batangiye kurambirwa ingoma ye y’ igitugu.Uyu Bokassa yagiye avugwaho kunywa amaraso y’ abantu ndetse no kurya imitima y’ abana bato batarengeje amezi 6
- Micheal Mucombero.
Uyu nawe yafashe ubutegetsi akuyeho umwami w’u Burundi Ntare V yaje kugaruka mu Burundi muri 1972 amaze kwemezwa ko umutekanowe uzitabwaho, ariko benshi bavugako yari ameyeri cyangwa akagambane ka Idi Amin wa Uganda na Micombero, kuko yaje kumwica amubeshyerako ngo yashatse guhirika ubutegetsi bwe, ariko siwe wenyine kuko nyuma Micombero yishe abantu batabarika.
- Charles Taylors.
Yahoze ari Perezida wa Liberia yishe abantu basaga ibihumbi 100, yahamwe n’ ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ intambara, gukoresha abana mu gisirikare hagati ya 1999 na 2003 kugeza magingo ICC yaramukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itanu.
10.Hissene Habré.
Benshi bemeza ko uyu mugabo wategetse Tchad yishe abasaga ibihumbi 100 ubwo yajyaga ku butegetsi muri 1981 muri uwo mwaka yanesheje ingabo za Khadaffi zari zaje gufasha Goukuni Wedeye yari yahiritse.
Hissene ufungiye muri Senegal aregwa kwica abaturage bo mu bwoko bwa Hajerai na Zaghawa, Idriss Deby akomokamo.
- Macius N’ guema.
Yicishije abaturage bari hagati y’ ibihumbi 50 na 70, amteka agaragaza ko Macius N’ guema yari umwana w’ umupfumu wabaye na Perezida wa mbere wa Guinea Equatorial.
Ubuhubutsi bwa Macius Nguema bwatumye kimwe cya gatatu cy’ abaturage bahunga igihugu, icyo gihe kandi yari yategetse ko bica abaturage b’ abatunzi bakanamburwa imitungo yabo mu maguru mashya.
Kuri iyo ngoma y’ igitugu igihugu cya Guinea, nticyigeze gitera imbere n’a gato ndetse n’ ikigega cya Leta cyari mu maboko ya perezida n’ ibyegera bye.
Hashize igihe, Macius yaje gukatirwa igihano cy’ urupfu na mubyara we Theodor Obiag N’ guema uri ku butegetsi uyu umunsi.
Ariko igitangaje nuko ubu Perezida Theodor N’guema ahubwo ari mubi kurusha mubyarawe yakuyeho, ubu isomo ryaba aririhe abayobozi bakura kuri bagenzi babo, aho ubu benshi ku mugabane wa Africa bari guhindura Itegeko Nshinga kugirango bategeke ubuziraherezo
https://inyenyerinews.info/human-rights/bamwe-mu-baperezida-bavugwaho-kwisasira-abantu-benshi-muri-afurika/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLDGufata ibyemezo byihanikiriye, ubugome, gukunda kumena amaraso no gushora intambara ni zimwe mu ngeso zagiye ziranga imiyoborere mibi y’ aba baperezida. Byumvikane ko ingaruka z’ iyo myitwarire igayitse yagiye ituma ibihugu bayoboraga ndetse nibyo bari baturanye birangwamo umutekano mucye ubwicanyi ndengakamere, impinduramatwara zitagira intego ndetse n’ intambara z’ abaturage zihoraho. Paul...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS