Bamwe mu banyenganda barashinja Leta gutuma ibicuruzwa byabo bibura isoko
Mu bibazo by’ingutu inganda zimwe zigaragariza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda harimo uburyo zisabwa gupfunyika ibyo zikora bigatuma bihenda ku isoko ugereranyije n’ibicuruzwa byo mu bwoko bumwe bituruka mu bihugu by’abaturanyi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yagaragarijwe iki kibazo cy’ibicuruzwa bigera ku isoko bihenze ubwo yasuraga inganda nshya zigera kuri ndwi mu Karere ka Bugesera ku wa Kane.
Aba banyenganda bagaragaza ko igituma ibicuruzwa byabo bihenda bikabura isoko mu gihugu, ari uko basabwa kubipfunyika mu buryo buhenze mu gihe ibikoorerwa mu bihugu by’ibituranyi biba bipfunyitse mu mashashi ndetse no mu zindi palasitike (plastic) bibihesha kuza mu Rwanda bigihendutse.
Isukari mugashashi ihendutse cyane ikaba ikorerwa ibugande
Ageze ku ruganda Crystal bottles rukora ibinyobwa bidasembuye, Umuyobozi warwo Kamanzi Charles, yagaragaje ko hari ibicuruzwa bituruka muri Uganda bikaza bipfunyitse mu mashashi, bigatuma bihenduka bigeze mu Rwanda, abaguzi bakaba bakwihitiramo ibihendutse.
Yagize ati “Gupfunyika muri plastic biba bihendutse, twe badutegeka gupfunyika mu makarito, twajya ku isoko rimwe tugasanga ibyacu biri hejuru.”
Yakomeje agaragaza ko mu mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) batemerewe na mba kuba bapfunyika muri ubwo buryo buhendutse.
Minisitiri Kanimba yemereye abanyamakuru koko i kibazo gihari mu Rwanda, ariko kigomba kubonerwa igisubizo ku buryo inganda zimwe zadohorerwa.
Yagize ati “Iki kibazo si ubwa mbere kiganirwaho no mu nama y’Umwiherero w’abayobozi wa 2013 cyaganiriweho ku buryo burambuye, hatangwa umurongo w’uburyo kigomba kubonerwa igisubizo, turikubiganiraho ntekereza ko bidatinze hari icyemezo kigomba gufatwa na Guverinoma, ingamda koko tubona zikwiye gufashwa kwemererwa gupfunyika muri plastic… Kubyemera ubwabyo si ikibazo cyatera uburemere ku byerekeye ku gukomeza kugira isuku no kubungabunga ibidukikije.”
Uretse ibibazo by’inganda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irishimira ko inganda ziri kwiyongera, ikishimira ko zose zifite intego yo gucuruza ku isoko ryo mu Rwanda n’iry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zikanaha akazi abaturage benshi.
Inganda nshya ziri kwiyongera mu buryo bugaragara mu Karere ka Bugesera, abaturage baho barishimira ko ziri kubaha akazi, kaba agahoraho cyangwa ak’igihe gito.
Aline Munezero, umunyeshuri mu mashuri yisumbuye uri mu biruhuko, twamusanze akora akazi k’amaboko ku ruganda rw’Abahinde rwatangiye imirimo yo gutegura kujya rukora ferabeto, ati “Nkorera amafaranga 1500 ku munsi, amafaranga nkura hano azunganira ababyeyi mu kwigurira ibikoresho by’ishuri.”
mathias@igihe.rw