Muvara w’imyaka 78 n’umukecuru we, bararana ku mashara

Iburasirazuba – Muvara afite ubumuga bw’ingingo kubera izabukuru, we n’umukecuru we nta sambu bafite, nta bana, nta n’imbaraga zo gukorera ubuzima. Baba mu nzu nto batekeramo, bakariramo bakaranamo n’ingurube, nta bwiherero, baryama ku mashara, nta epfo nta ruguru. Ubuzima bubi barimo ngo babuterwa n’uko bari mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

Aho wakwita muri 'salon' niho batekera, niho barira ni naho harara ibibwana by'ingurube bafite

Aho wakwita muri ‘salon’ niho batekera, niho barira ni naho harara ibibwana by’ingurube bafite

Ugirashebuja Muvara Elias w’imyaka 78 n’umukecuru we baba mu kagari ka Gituza mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, ntibagishoboye guhingira amafaranga kandi nta n’aho guhinga habo bafite.

Mu nzu y’icyumba kimwe bararamo ku rutara ruriho amashara yorosheho umusambi, nta cyo biyorosa. Ikindi (cyakwitwa uruganiriro) kiraramo ibibwana bitandatu by’ingurube biba biziritse hafi y’iziko batekeraho ari naho batereka ibyo batekamo n’ibyo bariraho iyo babonye ifunguro.

Muvara ati “ntunzwe n’abaturanyi, ndasaba nkabona barampaye nkabona burakeye, umukecuru wanjye nawe yagira icyo abona n’uko tukarya nta sambu mfite n’abana barashize ntabo mfite, banshyize mu kiciro cya kabiri niyo mpamvu mpfuye nabi.  Abandi bajya gufata amafaranga ngo yoherejwe n’umukuru w’igihugu njyewe ndeba. Mbayeho nabi rwose”.

Mukeshimana Eugenie uturanye n’uyu musaza n’umukecuru we yabwiye Umuseke ko aba baturanyi be bariho nabi kuko ahanini batungwa n’ibyo abaturanyi babahaye. Agasaba ko ubuyobozi bwagira uruhare mu kubitaho.

Niyonsaba Patricia uyobora Akagari ka Gituza avuga ko uyu muryango bagerageza kuwufasha binyuze mu isibo.

Ariko ubu ngo barasaba uyu musaza kujya ku biro by’Akagari bakamuhindurira ikiciro kugira ngo atangire agerweho n’inkunga za Leta ku bakennye kurusha abandi.

Uyu muyobozi w’Akagari avuga ko n’inzu arimo ari iyo bamusaniye iyo yari arimo igiye kumugwaho. Ngo nahindurirwa ikiciro azafashwa ku buryo buhoraho.

Rukumberi ni umurenge ukigaragaramo ibibazo bikomeye by’imibereho myiza y’abaturage.

Ibibwana by'ingurube birara hirya mu inguni inyuma y'amasafuriya

Ibibwana by’ingurube birara hirya mu inguni inyuma y’amasafuriya

Bo bakarara kuri uru rutara rushasheho amashara arengejeho umusambi

Bo bakarara kuri uru rutara rushasheho amashara arengejeho umusambi

Muvara ku myaka afite ngo ashaje nabi aryama ku mashara

Muvara ku myaka afite ngo ashaje nabi aryama ku mashara

Bamwubakiye inzu bibagirwa ubwiherero!

Bamwubakiye inzu bibagirwa ubwiherero!

Niyonsaba uyobora Akagari ka Gituza ngo uyu musaza nibamuhindurira ikiciro cy'Ubudehe bizakemuka

Niyonsaba uyobora Akagari ka Gituza ngo uyu musaza nibamuhindurira ikiciro cy’Ubudehe bizakemuka

Mukeshimana uturanye n'uyu muryangoa avuga ko ubayeho nabi cyane

Mukeshimana uturanye n’uyu muryangoa avuga ko ubayeho nabi cyane

Muvara imbere y'inzu ubuyobozi bw'Akagari buvuga ko bwamusaniye

Muvara imbere y’inzu ubuyobozi bw’Akagari buvuga ko bwamusaniye

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-38.jpg?fit=768%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-38.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSMuvara w’imyaka 78 n’umukecuru we, bararana ku mashara Iburasirazuba – Muvara afite ubumuga bw’ingingo kubera izabukuru, we n’umukecuru we nta sambu bafite, nta bana, nta n’imbaraga zo gukorera ubuzima. Baba mu nzu nto batekeramo, bakariramo bakaranamo n’ingurube, nta bwiherero, baryama ku mashara, nta epfo nta ruguru. Ubuzima bubi barimo ngo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE