Inyama ziri ku mishito abifite basangira ku minsi mikuru (Amafoto/Ngendahaimana/S)

 

“Hariho ubukene rwose Umwaka tuzawurya nabi. Amafaranga yarabuze n’irobo ry’inyama ntiwaribona. Imvura yaguye nabi biteza inzara, Kigali yarahindutse ubona n’ikiro cy’ibirayi ugashima Imana. Bonane ni iy’abakire. Waba wabuze n’ayo wishyura inzu ngo Noheli? Reka reka abajya kurya  Bonane mu cyaro ni abahaze. Iterambere ryaraduhumuye nta muntu ugishiturwa  Bonane.”

Aya ni amwe mu magambo yagiye asubizwa n’abanya Kigali no mu nkengero zayo, ubwo babazwaga n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Bamwe bavuga ko ubu abantu bamaze kujijuka ko basigaye bita ku mibereho yabo ,ndetse no kureba kure ngo kuko ubuzima bwa  Kigali burihuta.

Benshi mu baganiriye n’ikinyamakuru bavuga ko hariho ubukene mu bantu baciriritse ,iyi ikaba intandaro ko kwitegura Bonane bisa n’aho bitagikurura abantu.


Rurinda Andreya “nkanjye nkora amasekuru, imivure, imbehe n’imyuko n’ibindi…

Kubona akaboga byo ntibishoboka, ariko njye Bonane niyo niteguye ubu mfite amafaranga ibihumbi 2000. nemeranyije n’umugore ko tuzagura ibirayi, ibishyimbo, amashu, n’utwo tuvuta n’utunyanya, ubundi tukazimeza neza…

Ubwo nzagura n’agashera. Hariho ubukene kuburyo mbona abantu benshi n’utwo turayi ntatwo bazabona.”



Rukebesha Berchmas “ubusanzwe mvuka muri Rutsiro, ndi umusekirite hano I Kigali.

Nteganya ko nibampemba mbere ya Bonane nzohereza 10.000, abana n’umugore bakagura akanyama. Ubwo rero nanjye nzafatamo 5000 ngure TURBO ,n’ikiro cy’inyama cya Nyabugogo.

Nkakarange nkarye nishimire Bonane. Ubundi mpamagare mu rugo mbabaze niba utwo naboherereje twabagezeho.”


Habimana “Ariko urabona inyama zavahe n’ubu buzima? Uziko usekeje!!…ibintu byarahindutse.

Kigali ya Kera siyo y’ubu. Nkanjye simvuka mu mujyi ariko kera wasangaga tujya  mu cyaro ku ivuko mu minsi mikuru. Ugasanga amafaranga turayasesaguye ariko bwo yari anahari. Ubu rero ifaranga turibona ryatuvunnye.
Nawe urabibona. Uyu mucanga w’ibiro 50 kuwikorera kuva mu gitondo kugeza saa sita, amafaranga aba yakugoye ku buryo gutekereza kuyasesagura njye ntabikora….wenda sinavuga ngo sinzizihiza Bonane ariko ni ku mibare. Wenda ni ako Kanyama n’agacupa kamwe kuko ubu amafaranga tuyajyana muri Sacco.”



Niyomugabo Jean d’Amour ” njye niguriye agakwavu ngo nzakabage kuri Bonane…ntagiye kukubeshya, njye mbona rwose uyu mwaka uzambera nabi. Ariko kuko nabonaga nta bushobozi bwo kugura “akaboga” nzaba mfite,Niguriye agakwavu nzabage kuri Bonane, ubundi nkazashaka n’uburyo nabona n’icupa. Ariko rero rwose hariho ubukene ,abantu barakennye.”


Havugimana Martin ” uyu mwaka urakonje cyane. Nta activites ,ntabwo abantu bigeze bagaragaza ko hari  amafaranga. Kandi namwe murabibona, nta mirimo, urubyiruko nta kazi. …rero aha dutuye mu kagali ka Nyabikenke ,umurenge wa Bumbogo, navuga ko ibintu byahindutse.

Uyu mwaka habayeho crise, umusaruro ntawabonetse. Ubundi mu mpera z’umwaka abantu babaga barimo kurya ibiryo ku giciro cyo hasi. Ubu ibirayi byageze ku 150 F ku Kiro, igitoki ubu ikiro ni amafaranga 200. Usanga ibiciro by’ibiribwa birimo guhindagurika cyane. Rwose uyu mwaka urakonje cyane.

Ubu mu Rwanda usanga ifaranga rijya muri ba bandi bifite naho rubanda rugufi rugakomeza kubaho nabi.kuko n’ayo rubonye niyo bashyira muri Mituwelle ndetse bakarihirira abana.”


Twagiramariya Spesiyoza “…..yewe uyu mwaka wa 2014, wabaye umwaka w’ubukene. Mbona uyu mwaka wa 2015 wenda ariwo tuzahuramo n’ibihe byiza.

Nkanjye navuga ko mu rugo kubera ubushobozi buke, ibyo kurya inyama kuri Bonane byo  ni inzozi. Tuzarya  ibisanzwe. Ariko Imana ninaducira inzira nako kanyama tuzakabona. Rwose pe hariho inzara, nta kazi kaboneka, ibintu byarahenze, ibintubyarahindutse…Mbese hariho ubukene rwose.”



Nsabimana Dieudone “….njyewe urabona ndi umushumba, ariko nubwo nkora mu ifamu ino aha muri Kigali mvuka muri karere ka Gatsibo.

Mu rwego rwo kukwitegura Bonane nabwiye Boss ngo azabe aretse kumpemba azayampe kuri Bonane njye mu cyaro iwacu ngurire abana twanganaga. Ariko byo hariho ubukene.”

Havugimana Athanase ” ubusanzwe mvuka mu karere ka Gicumbi….eeeeeeeeeeeeeh. njye navuga ngo uyu mwaka ni sawa. Umusaza Perezida Kagame, yahaye umunyonzi wese Bonane. Ndaguha urugero muri uyu muhanda, hano nshobora gukorera amafaranga 3000 ku munsi.

Kuko rero mbere bari baraduciye mu muhanda navuga ko aho Perezida atwemereye gusubiramo, kuri Bonane abanyonzi tumeze sawa. Ubu ndateganya ko kuri Bonane nzarya “inkoko, cyangwa ifi”


Sindayigaya “….yewe munyamakuru we. Iyi Bonane njyewe yifashe neza nayiteguye mbere kuko sinatekerezaga ko Bonane izagera mfite akazi. Hari isekurume y’ihene nari naraguze nzayibaga kuri Bonane.

Mbese navuga ko iyi Bonane ihagaze neza kuko izindi zansangaga mu giturage iwacu mu Burengerazuba muri Ngororero, ho nta mafaranga yahabaga. Ubu rero ndaryoshye. Meze neza iki kibanza ndimo gusiza Bossi azaba yampembye. Nzatega Coaster nambaye neza njye gusengerera ababyeyi.”



Jeannette Mukaneza “……yewe nta Noheli nta Bonane, ni inzara. Ubu urabona nkaha ducururiza inyanya ariko rwose ni ubukene. Ibintu byarahindutse. Mbese twarakubiswe. Rero navuga ko bitewe n’uko amafaranga yabuze.

Twirirwa twicaye hano izuba rikatwica. Mbese uyu mwaka birabishye, ntabwo bikigezweho guhindira ngo Bonane. Bonane ni iyo aba Boss.”


Uwihanganye Eduard ” Buriya umuntu Noheli na Bonane ibera mbi ni umujura n’umugome.

Njyewe ubu urabona ndi mu kazi ndi gusiza ikibanza cya boss kandi  nzahembwa  mbere ya Bonane,nizihize iminsi mikuru. Rero ubu nk’uko nawe ubibona, njye sin di umujura sindi umugome rero njye rwose navuga ko mpagaze neza.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSInyama ziri ku mishito abifite basangira ku minsi mikuru (Amafoto/Ngendahaimana/S)   'Hariho ubukene rwose Umwaka tuzawurya nabi. Amafaranga yarabuze n’irobo ry’inyama ntiwaribona. Imvura yaguye nabi biteza inzara, Kigali yarahindutse ubona n’ikiro cy’ibirayi ugashima Imana. Bonane ni iy’abakire. Waba wabuze n’ayo wishyura inzu ngo Noheli? Reka reka abajya kurya  Bonane mu cyaro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE