Uyu ni Thomas ubwo yari akirwariye mu Bitaro bya Kibagabaga, ari kumwe n’umurwaza we

 

Mboninyereka Thomas yari umukozi ushinzwe gutema ibyatsi ku bitaro bya La Croix du Sud byitirirwa Dr Nyirinkwaya ubwo yagongwaga n’ikamyo y’ibyo bitaro.
Yagonzwe n’umushoferi wa Dr Nyirinkwaya witwa Francois Nyamaswa kuwa 5 Ukuboza 2011; kuva uwo munsi akaba abayeho nabi kuko yamugaye ariko akaba atakivuzwa.
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yamusuye aho acumbikiwe n’inshuti ye Kicukiro; iyo nshuti imucumbikiye kuko atashobora kwiyishyura inzu no kwitunga.
Uyu musore w’imyaka 27 yagonzwe ubwo yari amaze umwaka akorera Dr Nyirinkwaya; akaba yarahembwaga amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi.
Yabaye igicibwa kubera uburwayi
Thomas aravuga ko umubiri we wangiririste bikomeye, ku buryo adashobora kugera aho abandi bari.
“Nta kintu nshobora gukora, inkari zinshokaho noneho kubera ko mfite agashashi ariko kavaho kakuzura inkari zigatangira kunuka, kujya mu bantu ntibishoboka kuko bahita basakuza cyane ngo n’ibiki binuka! Ntabwo natega tagisi; ubu ndasa nk’umuntu uri mu kato kuko sinshobora kujya mu bantu.”
Iyo hari umugiraneza umuhaye amafaranga yo kurya ngo ntashobora kujya muri resitora irimo abantu, ahubwo ajyamo bwije cyangwa akaba yabwira umuntu akamushyirira ibiryo mu kadobo akabijyana kure y’abantu.
Imvo n’imvano y’ikibazo
Mboninyereka Thomas avuga ko yagonzwe n’ikamyo ya Dr Nyirinkwaya ubwo yayikinguriraga yinjira mu gipangu, imutsindagira ku rukuta.
“Umushoferi wa Dr Nyirinkwaya witwa Francois Nyamaswa yageze ku gipangu avuza ihoni, kubera ko nta wundi muntu wari uhari naraje ndakingura, igikamyo kimfatira ku rukuta nongeye kumenya ubwenge nageze kwa muganga [CHUK].”
Abaganga ba CHUK ngo basanze ibice bye by’umubiri byangiritse, yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga aho yamaze amezi ane bamushyiramo agapira kamufasha kwihagarika.
Gusa ngo nyuma yaje kwirukanwa muri ibi bitaro abwirwa ko hari abandi barwayi bakeneye aho kuryama.
Thomas aragira ati, “Nahise mbura aho nerekeza, nagiye kwa Dr Nyirinkwaya gusaba indishyi, umukozi ushinzwe abakozi arambwira ngo njye muri SONARWA kuko imodoka ifite ubwishingizi, ariko ngezeyo bambwiye ko badashobora kwishingira iyi mpanuka”
Ibaruwa SONARWA yandikiye Thomas, kuwa 22 Ukwakira 2012, dufitiye kopi iragira iti, “SONARWA ntacyo yabamarira ku bijyanye n’izo ndishyi musaba, kuko bigaragara ko mwagonzwe n’imodoka y’umukoresha wanyu muri mu kazi, ibyo rero bikaba bidatangirwa indishyi”
Sonarwa isoza iyo baruwa igira inama Thomas: “Tubaka tubagira inama yo kwaka indishyi uwabagonze, kuko ari we wagize uruhare muri iyo mpanuka, kandi ubwishingizi yafatiye imodoka ye ntibwirengera abakozi.”
Uyu mugabo avuga ko yasubiye kwa Dr Nyirinkwaya gusaba indishyi, abwirwa ko nta ndishyi ashobora guhabwa.
Ibyo byanashimangiwe na Amable Rwagatare ushinzwe abakozi muri ibyo bitaro biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
“Thomas yari nyakabyizi, hari byinshi twamufashije birimo no kuvuzwa hafi umwaka wose, nta kindi rero twagombaga kumugenera kubera ko nta masezerano y’akazi yari afite, [ari na yo mpamvu nta n’imperekeza yahawe]”
Thomas avuga ko iki gisubizo cyamubabaje, ikibazo cye akijyana mu butabera, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Parike y’Akarere ka Gasabo yagejejeho ikibazo cye, ngo yamusubije ko dosiye ye yashyinguwe kubera ko nta bimenyetso bihagije bihari byo kuyikurikirana.
Yahise yisunga Ubushinjacyaha mu rwego rwisumbuye rwa Gasabo, ariko na bwo bushyingura dosiye ye, bituma yerekeza ikibazo ku Rwego rw’Umuvunyi ariko na rwo rumusubiza ko kuba dosiye yarashyinguwe ntacyo yafashwa.
Icyo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga kuri iki kibazo
Umushinjacyaha Mukuru, Muhumuza Richard, avuga ko kuba nta bimenyetso bihari, ari imwe mu mpamvu zituma dosiye ishyingurwa, ari na cyo cyabaye kuri dosiye ya Thomas.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukurariranda, yunze mu rya Muhumuza, avuga ko kuba iyi dosiye yarashyinguwe nta kosa ririmo, ahubwo ngo uwakorewe icyaha agomba gutanga ikirego mu manza mbonezamubano kandi ngo abakoze iki cyaha bagomba gukurikiranwa.
Mukurarinda avuga ko bitakorohera uyu Thomas (wagonzwe) kuba yabona ibimenyetso bihagije yajyana mu rukiko, gusa ngo mu manza mbonezamubano ho biroroshye.
“Icyaha cye ntabwo kirasaza kuko gisaza mu myaka 30, akwiye kurega aba bantu babiri bose [uwamugonze na Dr Nyirinkwaya] bakagira indishyi bamuha kuko iriya sosiyete y’ubwishingizi ntacyo yamugenera kubera ko Thomas yakorewe icyaha ari mu rugo rw’umukoresha we.”
Uwagonze Thomas ari he?
Nyamwasa Francois ni umuturage utuye, usanzwe, akaba avuga ko nyuma yo kugonga Thomas na we bitamusize amahoro kuko yahise yirukanwa ku kazi.
Yabwiye Izuba Rirashe ko koko ari we wamugonze nubwo atabikoze ku bushake, kandi ngo mu gihe yaba ahamagawe mu nkiko, yiteguye kwitaba kuko yemera ibyo yakoze.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUyu ni Thomas ubwo yari akirwariye mu Bitaro bya Kibagabaga, ari kumwe n’umurwaza we   Mboninyereka Thomas yari umukozi ushinzwe gutema ibyatsi ku bitaro bya La Croix du Sud byitirirwa Dr Nyirinkwaya ubwo yagongwaga n’ikamyo y’ibyo bitaro. Yagonzwe n’umushoferi wa Dr Nyirinkwaya witwa Francois Nyamaswa kuwa 5 Ukuboza 2011; kuva uwo munsi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE