Mahoro agaragaza ko ukuguru kwe kwabyimbye cyane ku buryo atakibasha gusinzira (Ifoto/Irakoze R.)
Mahoro Salomon, w’imyaka 20, avuga ko yagiye kwivuriza mu bitaro bya CHUK arwaye impyiko, ariko mu kuvurwa abaganga bakamutera ubundi burwayi bukomeye mu kuguru.

Uku kuguru kwe kwarabyimbye kuba kunini cyane, akavuga ko kumurya cyane ku buryo ajya arara amajoro adasinziriye.

Uyu mwana avuga ko ari impfubyi itagira uwo mu muryango wamufasha, ko akeneye ubufasha bwo kwifuza, ko no kuvurwa impyiko yabifashijwemo n’abagiraneza.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mahoro yavuze ko ibitaramo bya CHUK byemeye kumuvuza, ariko ko nyuma y’igihe gito byaje kumusezerera adakize, bikamuha ibinini gusa.

Ni ikibazo avuga ko kimukomereye cyane ku buryo yandikiye Perezida wa Repubulika amutakira, mu kwezi gushize, akaba ategereje igisubizo.

Agaragaza ko ikibazo cye yakigejeje mu biro bya Perezida wa Repubulika (Ifoto/Irakoze R.)
Agaragaza ko ikibazo cye yakigejeje mu biro bya Perezida wa Repubulika (Ifoto/Irakoze R.)

Agira ati “Bamvuye impyiko ariko ahantu bacishaga agapira boza impyiko haje ubundi burwayi, ubu akaguru kakomeje kubyimba, bansezeye ntakize iyo ngiyeyo banga kunyakira bananyakira bakampa ibinini bakambwira ngo nta kindi bankorera.”

Yongeraho ati “Nabasabaga ko bamvura; kuko bajya banyandikira kujya gukoresha ibizamini bihenze kandi bazi neza ko nta bushobozi mfite, bakambwira ngo ninjye kubikoresha najya nk’i Kanombe ngasanga ibizami banyandikiye birahenze bikaguma gutyo, nagaruka bakambwira ngo banza ujye gukoresha ibizamini mbese ngahora muri icyo gihirahiro. Rwose CHUK nta kintu bankorera njya mbasaba ko bamvura, ndagenda bakambwira ngo nintahe ngo nta kindi kintu bankorera.”

Akomeza agira “Nyuma yo kumara kunyogereza impyiko akaguru bacishagamo boza kakomeje kubyima, ubu karaturika kakavamo amazi, kakavamo amashyira kakandya cyane; hari n’ubwo njya muri koma nkajyanwa mu bitaro mu modoka nahagera bakampa imiti igabanya ububabare gusa bagahita bongera bakansezera ngataha.”

Izuba Rirashe ryavuganye na Nathan Mugume, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima asobanura ko bigoye guhita wemeza ko ibitaro ari byo byamuteye ubu burwayi. Avuga ko asanzwe avugana n’uyu murwayi, ko n’ubu yiteguye kumufasha.

Yagize ati “Iyo afite ikibazo turamufasha, hari igihe ampamagara akambwira ngo ngiye kwa muganga ngahamagara kwa muganga tukamufasha, njyewe akenshi mvugana na we ibibazo bigakemuka, nari namubwiye ngo niyongera kugira ikindi kibazo azampamagare mufashe, ubu ngubu ntabwo nzi uko bimeze ariko wamubwira niba hari ikibazo afite akampamagara tukareba uko twamufasha.”

Ku rundi ruhande, Dr Theobald Hategekimana, Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, avuga ko iki kibazo bakizi, kandi ko uyu murwayi avurirwa ubuntu, kandi ko bazakomeza kumwitaho kugeza akize. Avuga ko igihe cyose azazira biteguye kumwakira bakamufasha.

Yagize ati “Iyo aje turamuvura kandi nta n’amafaranga atanga, ajye aza kwa muganga niba afite ikibazo. Mubwire azaze kundeba ikibazo gikemurwe, nta kibazo gihari.”

Gusa Mahoro avuga ko ibi atari ko bimeze.

Agira ati “Njyewe ikibazo nkikikigeza kuri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bari [CHUK] bemeye y’uko batazansezerera ntakize, bemera kumvura bavuga ko hari abaganga b’inzobere bagiye kunkurikirana bemeye ko bagiye kumvura ariko abo baganga b’inzobere ntabo nigeze mbona, nta muntu wigeze ankurikirana, nageze ku muvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima anyohereza ku muyobozi w’ibitaro, nagera ku muyobozi w’ibitaro akanyohereza ku baganga (muri Consultation), nagera ku baganga bakantuma nanone ibizami ntashoboye kubona, ntafitiye ubushobozi; uko nje bagakomeza bampa ibinini, bampa imiti, bampa ibinini (…) gutyo gutyo nta kindi kintu bankorera kandi akaguru kakarushaho gukomeza kiyongera.”

Mahoro avuga ko asaba ko ibitaro bya CHUK byamwemerera kumuvura abibamo, kuko nta bushobozi afite.

Source: Izubarirashe

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMahoro agaragaza ko ukuguru kwe kwabyimbye cyane ku buryo atakibasha gusinzira (Ifoto/Irakoze R.) Mahoro Salomon, w’imyaka 20, avuga ko yagiye kwivuriza mu bitaro bya CHUK arwaye impyiko, ariko mu kuvurwa abaganga bakamutera ubundi burwayi bukomeye mu kuguru. Uku kuguru kwe kwarabyimbye kuba kunini cyane, akavuga ko kumurya cyane ku buryo ajya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE