Umuryango wa Jean Bosco Gasasira-wahoze akorera ikinyamakuru Umuseso bikamuviramo guhunga ndetse akanakurikirwa agakorerwa ibikorwa by’urugomo n’ abambari b’ iterabwoba rya leta y’ u Rwanda, akaba n’ umwe mu bishywa ba Afande Chris Bunyenyezi baba mugihugu cya Sweden- umerewe nabi.

Abo muri uyu mumuryango  baduhaye amakuru, batubwiye ko kuva ambasaderi Gashumba yagera mugihugu cya Sweeden family yabo isagariwe bikomeye n’ intumwa z’ uwo ambasaderi ushaka kwiyegereza umukambwe mushiki wa Afande Chris Bunyenyezi kungufu, amujyana mubintu by’ amanama na gahunda za politike uwo mubyeyi uri muzabukuru adashoboye.

Umwe mubaduhaye aya makuru yakomeje agira ari: ” Twebwe nk’ abo mumuryango wa Bunyenyezi twifuza amahoro tukanayifuriza abanyarwanda bose; ntamahane dushaka, dukeneye kwikomereza ubuzima bwacu tudasagariwe, ntawudushyirira inkeke kumubyeyi. Nta politike turimo ntaniyo dushaka kujyamo. “

Majoro Chris Bunyenyezi na bamwe mu bo mu umuryango mugari we: Generali Nyamvumba, Umunyamakuru Gasasira

Ambasaderi Gashumba yaba yaratumwe kwiyegereza uyu muryango no kuwugarurira generali Kagame kugirango nawe azabone aho ahera agarura Generali Nyamvumba – ubarizwa mu umuryango mugari wa Afande Bunyenyezi – muri iyi minsi u Rwanda ruhangayikijwe n ‘ ibikorwa bya UPDF mu gihugu cya Congo?

Tubiteze amaso.