Niyigena Jean Marie Vianney yabuze umuganga umugira ikiremba (Ifoto/Rubibi O) 

 

Niyigena Jean Marie Vianney w’imyaka 27 avuga ko atiyumvisha impamvu abaganga bamwizeza ko bazamugira ikiremba, bakamutesha umwanya ariko bikarangira batabimukoreye.
Uyu musore akomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko gushaka kugirwa ikiremba yabitewe n’ihungabana afite kuva ari umwana muto.
Mu mwaka wa 1993 Niyigena ngo yakundanye n’akana bari mu kigero kimwe nyuma baza gushaka gusambana ariko batarabikora umuntu aza kubabona abibwira ababyeyi be.
Ababyeyi be b’abakilisitu ngo bamukubise inkoni atazibagirwa, zirimo izo bamukubise mu mutwe ndetse bamubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ishyano rikomeye.
Niyigena asobanura ko “Navaga ku ishuri bakambaza niba nta shyano nakoze noneho biza kunkukiramo, nkura ntinya igitsina-gore, cyane no kubegera sinabegeraga. Ababyeyi banjye baje gupfa batambabariye.”
Mu mwaka wa 2007 ni bwo ngo yasomanye n’umukobwa ndetse bakora n’imibonano mpuzabitsina bwa mbere. Ibyo ngo byakurikiwe no kwicuza gukomeye kuvanze no gushaka kwiyahura.
Agitandukana n’uwo mukobwa ngo yagiye ku muhanda, habura gato ngo yijugunye mu modoka ngo imugonge yumva umuntu aramuhamagaye ngo amusuhuze, bipfa gutyo.
Mu nshuro eshanu amaze gukora imibonano mpuzabitsina, iyo arangije ngo ababara cyane umutwe, akamera nk’umuntu utaye ubwenge.
Muri izo nshuro eshanu, amaze kugerageza kwiyahura inshuro eshatu.
Usibye igihe yashakaga kwiroha mu modoka, uyu musore ngo yigeze no gushaka kwiyahura mu Kiyaga cya Kivu nabwo ntiyapfa; ubwa gatatu agerageza gukata imwe mu mitsi y’igitsina cye ariko nabwo ntibyamukundira.
Ubwo yajyaga kwiyahura mu Kivu, ngo yarebye ahantu abantu badakunze kuza kogera, yijugunya mu mazi, ariko kuko ngo akigera mu mazi yatangiye kuyamiragura agira ubwoba bwinshi, agerageza kuvamo biramukundira, arokoka atyo.
Avuga ko ikibazo cye yakigishijeho inama abantu batandukanye, bakamubwira ko aho kugira ngo yiyahure yisige icyaha ndetse yiyambure n’amahirwe yo kuzajya mu ijuru byaruta akiyambaza abaganga bakamugira ikiremba.
Niyigena yagize ati “Nararebye mbona ntacyo bitwaye kuba bangira ikiremba kuko mfite umuhungu w’imyaka irindwi [nabyaranye n’umukobwa twaryamanye bwa mbere]”
Niyigena mu gushakisha uwamwambura ubugabo
Niyigena avuga ko ku ikubitiro yagiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa asaba abaganga ko bamugira ikiremba, abaha n’amafaranga ariko ntibabikora.
Nyuma ngo yaje gukomereza ku mudogiteri wo mu gace ka Mahoko mu Karere ka Rubavu, amutekerereza ikibazo afite, amwizeza kumugira ikiremba ariko ngo nyuma aza kumuhinduka amubwira ko atabishobora.
Niyigena nyiyacitse intege. Nyuma yo kuza muri Kigali aho akora, yasanze umuganga ngo wo muri Bannyehe i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, hanyuma ajya ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK) birangira bamwubwiye ko inshingano zabo ari ukuvura atari ukwica.
Niyigena yagize ati “abaganga batatu bo muri CHUK bambwiye ko nzajya njya kubonana na bo buri wa mbere wa buri cyumweru, natangiye kujya kuri CHUK kuwa 2 Gashyantare 2012 ngeza kuwa 8 Ukwakira 2012”
Avuga ko by’umwihariko abo baganga batatu bo muri CHUK [Jacques, Dr. Manyusi ndetse na Appoline] nubwo nta mafaranga bamuciye, bagomba kumuha impozamarira kuko ngo bamutesheje igihe kandi bazi ko ntacyo bazamukorera.
Kuki abaganga batamugira ikiremba?
Dr. Gasana Magnus na Dr Jacques, abaganga bo muri CHUK bashyirwa mu majwi, babwiye ikinyamakuri Izuba Rirashe ko uyu musore batamwibuka kuko bakira abarwayi benshi.
Dr Gasana ariko ashimangira ko abaganga badashobora gufasha umuntu kuba ikiremba. Aragira ati, “Ntabwo umurwayi ashobora kuza akubwira ko ashaka kuba ikiremba ngo nawe umufashe kumugira cyo.”
Dr Gasano avuga kandi ko “Hari igihe umuntu aza ati ndumva nshaka kuba Yezu! Ndumva nshaka kuba Papa! Cyangwa akaza avuga ko ari umuzimu n’ubwo umubona agenda cyangwa ati ndumva nshaka gupfa, byose bibaho.”
Uyu mudogiteri avuga ko hari n’igihe ababyeyi batongera umwana kwirinda ubusambanyi bikamuhahamura, agakura yanga abagore cyane ahubwo agahitamo kwikinisha .
Mu gufasha umuntu nk’uyu, abaganga ngo barabanza bakamwumva, ugashakisha aho byaturutse, ukareba amateka yo kuvuka kwe, ay’ababyeyi be ariko byose ukabikora umaze kureba ko nta bundi bumuga bwo mu mutwe yaba afite.
Abajijwe impamvu akora imibonano mpuzabitsina kandi azi neza ko bimutera ikibazo ariko ntabe yabireka, Niyigena yasubije ko iyo amaze kumenyana n’umukobwa atamenya igihe babikoreye.
Source: Izuba rirashe
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSNiyigena Jean Marie Vianney yabuze umuganga umugira ikiremba (Ifoto/Rubibi O)    Niyigena Jean Marie Vianney w’imyaka 27 avuga ko atiyumvisha impamvu abaganga bamwizeza ko bazamugira ikiremba, bakamutesha umwanya ariko bikarangira batabimukoreye. Uyu musore akomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko gushaka kugirwa ikiremba yabitewe n’ihungabana afite kuva ari umwana muto. Mu mwaka wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE