Iminsi imaze kugera kuri 12 Umuryango Hakorimana Robert Clement uri mu gihirahiro nyuma yo kumushakisha ariko akanga akaburirwa irengero.Polisi y’u Rwanda itangaza ko igikurikirana ibura ry’uyu mwalimu.

Hakorimana Clement Robert waburiwe irengero

Hakorimana Robert Clement usanzwe ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi mu cyahoze cyitwa KHI. Yabuze ku itariki ya 18 Mata 2014 ku gicamunsi ubwo yari avuye gusenga muri Rwanda For Jesus. Kuva uwo munsi ntiyatashye mu rugo ndetse no kugera ku kazi ntarahagera.

Umugore we Nyirarugendo Victoire amaze iminsi asiragira mu nzego z’umutekano ashakisha aho umugabo we yaba aherereye ariko aho ageze hose baramuhakanira bakavuga ko batazi aho aherereye.

umugore we arasaba inzego z’umutekano ubufasha kumenya aho umugabo we aherereye kuko yabuze kuva ku gicamunsi cyo ku wa 18 Mata 2014 ubwo yari yagiye gusenga.

Nyirarugendo Victoire ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko Umugabo we yavuye mu rugo ku gicamunsi agiye gusenga. Ati “Dusengera muri Rwanda for Jesus ku Kicukiro. Kuva icyo gihe kugeza ubu sindongera kumubona.”

Yakomeje agira ati “Nabajije ku rusengero, bambwira ko bavuye gusenga abo bari kumwe bamusize Sonatubes. Ngo yasigaye ku muhanda ateze imodoka. Ntiyigeze agera mu rugo, ntituzi n’aho yaba yaragiye. Twazengurutse hose muri Kigali, kuri sitasiyo za Polisi ntitwamubona. Ubu narumiwe !”

Nyirarugendo Victoire yavuze ko nta kibazo kindi azi cyari gutuma wenda umugabo yagirirwa nabi cyangwa se abe yava mu gihugu atamubwiye. Yakomeje avuga ko mu gihe cyose bamaranye na kibazo na gito bari bafitanye, dore ko banafite umwana umwe w’imyaka umunani.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bo muri KHI batashatse kwivuga amazina, bavuze ko uwo mwarimu batamuheruka, dore ko yanabuze bibereye mu biruhuko bategereza ko aza ku kazi baraheba. Ku mibanire ye n’abo bakorana, bavuze ko nta muntu n’umwe bari bazi bafitanye ikibazo.

Amakuru akomeza agaragaza ko avuga ko uyu mwarimu, Hakorimana Robert Clement, avuye mu rusengero yamanukanye n’imodoka ya Pasiteri imugeza Sonatubes, asigara ateze ijya Nyabugogo. Kuva icyo gihe ntawamenye irengero rye.

Twashatse kuvugana na Pasiteri kuri iki kibazo ariko nibyadushobokera kuko telefoni ye itariho.

ACP Damas Gatare umuvugizi wa Police y’u Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza gushakisha amakuru y’ibura ry’uyu mwalimu twaganiriye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare agira icyo avuga kuri iri bura ry’uyu mugabo.

Ubwo yaganiraga na Imirasire . Com , ACP Damas Gatare yavuze ko umuryango wa Hakorimana Robert Clement washyikirije ikirego urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha muri polisi (CID) ubu polisi ikaba iri gukurikirana iki kirego.

Ati “ Iki kibazo cyageze kuri polisi haracyakorwa iperereza”

Twamubajije niba hari abo bakeka ko baba baramunyuruje cyangwa se niba hari ibindi yaba yarakekwagaho bitari byiza byatuma aburirwa irengero avuga ko nta makuru yandi afite kuri uyu mwalimu. Akaba avuga ikibazo cyabagezeho, ubu urwego rushinzwe iperereza ruri kugikurikirana ari ugutegereza ibizava mu iperereza.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com