AMAYERI MASHYA Y’INTORE ZO MU BWONGEREZA YAMENYEKANYE
Nyuma y’uko Intore za Kagame ziba mu Bwongereza zahuriye mu giterane mu mugi wa Coventry mu minsi yashize, zikagira ubwoba zigahindura aho zagombaga guhurira kumunota wa nyuma, kuko zari zimaze kumenya ko zishobora gufatwa na leta zagiye mu gushyigikira ishyaka kandi benshi buribo baraje mu Bwongereza bavugako ari RPF-Inkotanyi bahunga, noneho bateguye undi munsi wa kwizihiza imyaka 30 ya RPF Inkotanyi imaze ishinzwe.
Uwo munsi mukuru uzabera mu mujyi wa Reading kuwa Gatandatu taliki ya 9 Ukuboza 2017. Ariko bamaze kumenyesha intore zose ko zigomba kuza muri uwo munsi mukuru, intore zagize ubwoba kuko ziziko ziri gucungwa, kandi ziramutse zifashwe ko zishyigikiye RPF inyinshi bazambura impapuro kuko zahawe impapuro zivugako zahunze RPF ishaka kuzica, izindi ngo zacitse gukandamizwa n’iyicarubozo bya RPF.
Kugirango rero batazafatwa uwitwa Captain Justin Nkurunziza, utuye mu mujyi wa Reading, akaba ariwe uri gutegura uwo munsi mukuru afatanije n’umudamu we Josephine, na Eugide Ruhashya ubu uyibora RPF mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gukora ubundi butumwa butumira abanyarwanda mu munsi mukuru wa Noheli batumiwe na Reading Rwandese Women Association – Bikaba bizabera kuri Youth and Community Centre, St Barnabas Road, Reading, RG18LN.
Ibyo rero bikaba ari kujijisha kugirango bitazagaragara ko ari Intore zigiye guhura. Ayo mayeri mashya nayo yagejejwe ku nzego zibishinzwe zikaba ziri kubikurikirana.
Ikindi gishimishije nuko abari gukurikirana ibyo bikorwa by’intore mu Bwongereza bamaze kugera ku bimenyetso bigaragara mu minsi mike bakaba hari icyo bazabikoraho. Tuzakomeza tubibamenyeshe.