Amategeko atwemerera kurasa umujura iyo aturwanyije – Polisi
Polisi y’Igihugu iravuga ko umupolisi yemerewe kurasa umujura mu gihe amurwanyije.
Umwe yarasiwe mu Mujyi wa Kigali, undi arasirwa mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu asobanura ko “umupolisi afata icyemezo cyo kurasa umujura iyo amurwanyije kandi amategeko arabyemera.”
ACP Damas Gatare yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “kurasa biba ari ukwitabara iyo umupolisi arwanyijwe.”
Umubare w’ibyaha muri rusange ugenda ugabanuka kuva mu mwaka wa 2007.
Ibyaha by’ubujura byavuye kuri 731 muri 2012 bigera kuri 916 muri 2013, ariko muri uyu mwaka hamaze gukorwa ibyaha by’ubujura 263 nk’uko imibare itangazwa na polisi ibyerekana.
Kuva muri 2007 ibyaha byagiye bigabanuka. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byagabanutseho 23.9%.
Polisi ikaba itangaza ko ishishikajwe no kongera umubare w’abapolisi no kubongerera ubumenyi mu kumenya uko ubujura bukorwa mu buryo butandukanye no gukomeza gukorana n’abaturage mu kubashishikariza gutanga amakuru ku gihe.
ACP Gatare avuga ko ibi bijyana no guha abapolisi ibikoresho bijyanye n’igihe.