nziza-okIkinyamakuru inyenyerinews cyatangiye iperereza kuri Maj Gen Jack Nziza kugira ngo abanyarwanda bamenye uwo ariwe kubera amarorerwa akomeje gukorera abanyarwanda. Uyu mugabo Maj Gen Jack Nziza yavukiye Gisoro ho muri Uganda, yaje kumenyana na Paul Kagame (ubungubu umukuru w’igihugu cy’urwanda), mu myaka yaza 1986 ubwo yararangije kwiga Makerere muli Kaminuza.

Icyo gihe Paul Kagame we yakoraga muri Basiima House, inzu yamamaye cyane, yakoreragamo iperereza aho Kagame yitwaga senior Intelligence officer, ubwo abandi bamwitaga Pilato kubera ubugome bukabije yagaragaje muri iyo mirimo yakoraga y’iperereza. Paul Kagame yiyegereje insore sore nyinshi zavugaga ikinyarwanda maze azitoza umulimo wo guperereza, muli zo hali izakoraga mu ma hoteli izindi ziga muri za Kaminuza ndetse n’izindi zitagiraga akazi. Muli izo nsore sore; Maj Gen Jack Nziza yanyuze Kagame aho yamuhaga amakuru uko ayamusabye, dore ko Jack Nziza yari yarakuriye hafi y’umupaka w’urwanda yasobanuriraga Kagame utuyira twinjira m’urwanda utanyuze kumupaka, gukurikirana abacuruzi ba banyarwanda aho bararaga mu ma hoteli ya Uganda, ndetse nogushaka ibyitso mu Rwanda. Yakomeje gukorera Kagame kuva Uganda, aliko abasilikare bakuru twaganiriye muri RDF batwemeje ko Maj Gen Jack Nziza atigeze akora imyitozo ya gisilikare kugeza ubu usibye amahugurwa y’iperereza Kagame yaje kujya amwoherezamo, ibyo akaba abihurijeho na shebuja Paul Kagame nkuko igitabo (How I saw It) cyanditswe na Gen Pecos Kutesa w’ubugande kibigaragaza ko atigeze aba umusilikare wemewe usibye kuba yarabaye maneko wanahemukiye abandi basilikare cyane, ababeshyera bamwe bakicwa abandi bagafungwa. Tugarutse kuri Jack Nziza, Kubera guhora ateze amatwi Paul Kagame, yaje kuvamo umugome kabuhariwe ageza n’aho yica uwo bashakanye bwa mbere ntihagira n’ubi mubaza kuko niwe muntu Kagame yizera kugeza ubu wenyine. Undi yivuganye n’umusilikare wamurindaga wishwe nyuma y’uko amenye ko yakundanaga n’umugore we muto witwa TITI Nziza.

Umugore wa jack Nziza muto, yaje asimbura umukuru yarasanganywe; Maj Gen Jack Nziza y’ivugira ko yasubije muli Uganda ngo kuko yali afite ubuturage bwinshi, (ibyo ngo bisobanura kuba umuntu Atari umusilimu, ntamenye kwakira abashyitsi muburyo bwakijambere), ibyo twabitangarijwe n’umwe mu bahoze ar’inshuti ze magara nyuma bagatandukana. Aho intambara ya 1994 irangiye  ubwo Maj Gen Jack Nziza yoherejwe gukorera muli Kenya nka military attaché aribwo yicishije Col Lizinde na Seth Sendashonga. Avuyeyo yakoze akazi ko kwiba amabuye y’agaciro, muri Congo aho yari yoherejwe na Paul Kagame ubwe kubera kutizera abandi basilikare, yibazaga ko bashobora gusahura amabuye ntibabimumenyeshe. Jack Nziza yaje kwoherezwa Afrika yepfo atumwe gukora imilimo ya Kagame, Umwe mu basilikare balindaga Maj.Gen Jack Nziza wali usanzwe akundana n’umugore we Titi, bagenzi be baje gutahura ko yaraye mu cyumba cya shebuja, babimubajije abura ukwo abisobanura, umugore wa Nziza yarabyumvaga ahita avuga ko yari yinjiye mu cyumba kumufata ku ngufu, ubwo umwana barafata barafunga. Ubwo Titi yavuze ko uwo musilikare yari yihishe mu kabati agasohoka mo ashaka ku mufata ku ngufu. Basobanuye ko ngo uwo musore yanywaga urumogi ngo akaba yarafite ibibazo kubera iryo tabi bavuga ko ryashoboraga gutuma yubahuka abantu bakuru, Titi yasobanuye ko yagarutse mu cyumba avuye guherekeza abashyitsi akiyambura imyenda, ubwo ngo umusilikare yasohotse mu Kabati afata grenade ati nutaryamana nanjye ndakwica.

Aliko umusilikare we mbere y’uko yicwa yari yarasobanuye ko Titi yaremeye bara ryamana aliko nyuma arekura grenade umugore arakomereka, bamujyanye kwa muganga Faisal ni n’aho umugabo yamusanze, umusilikare yakomeje asobaura ko bali basanzwe bakundana ndetse ko yari yaranze Jack Nziza kubera ko Nziza ngo atamenyaga gusomana, Ubundi ngo yatahaga arushye igihe cyose agasinzirira mu ntebe. Ikindi umusilikare yongeyeho nuko ngo nubwo bamwica azi neza ko Titi ariwe akunda kandi amufitiye inda, ati Jack Nziza anuka akanwa areba n’imirari ndetse ntabyara, Titi icyo ashaka namafaranga nimibereho myiza aliko turakundana.

Uwo musilikare baramufunze nyuma Maj Gen Jack Nziza yaje gutanga uruhushya rwo kumwica, (Yishwe na Capt Kabengera, nawe waje guhabwa utuzi akaba yarishwe ahawe uburozi), hamwe n’uwitwa Fred na Gapere wahoze arinda Jack Nziza na Maj Senkoko Celestin ubungubu yagizwe icyegera cya Gen James Kabarebe, benshi bibaza ko bamumushinje kugirango azamwirenze kubera ibibazo amaze igihe afitanye na Nziza, uhora amubeshyera kwa Nyakubahwa byanatumye asaba gusezererwa mu ngabo, Paul Kagame akamuhakanira.

Amakuru dukesha inshuti za Titi zivuga ko Titi na Jack bivugira ko bakoresheje IVF kugira ngo babone urubyaro bali barabuze igihe ki nini; baje kubyara umwana bise David Nziza, yavukiye muri Africa Yepfo muri Johanesburg, Landburg Hospital, ahagana mu mwaka 2004 cyangwa 2005. Aliko Inkuru y’Imvaho dufite twahawe nabandi begereye umulyango wa Jack Nziza, batwemeza ko Titi inda yayitewe n’umusilikare Jack Nziza yicishije ariwe bavuze ko yafashe umugore we kandi ngo bali bamaze igihe kitali gito bakundana n’ubwo yali muto kuli we. Jack Nziza ntiyabaga m’urugo kenshi ali nayo mpamvu Titi yamucaga inyuma akalinda afatwa.

Uwo musore yashatse ngo gutoroka aliko bagenzi be baramwimira ali nayo mpamvu yateye grenade aliko kubera ubwoba, ayitera buhoro ikomeretsa Titi ho gato. N’ubwo uwo musore Maj.Gen,Jack Nziza yamwivuganye aliko ishusho ye ayibona buli munsi kuko arera umwana we.

Batubwiye ko ubu ng’ubu mu Rwanda abantu bose bazi neza ko umwana witwa David wese bamufata nk’aho ali umubyalirano, bati byabaye urwenya k’uburyo iryo zina mu Rwanda ntawe ukiryita. Bati usibye Maj Gen Nziza namwe inyenyerinews mwenyine mutabizi, iryo zina ryahindutse urwenya. Banyemeje ko Nziza atabyara ali nabyo wenda bimutera kuba umugome wica akarimbura kuko nta mpuhwe zimuranga.

Maj Gen Jack Nziza; umugore yahoranye yakomokaga I Bugande yali Umufumbirakazi kimwe na Nziza, yaje ku mwirukana asubira I Bugande nk’uko Nziza abisobanura, cyokora inshuti n’abavandimwe b’uwo mugore bakemeza ko atigeze agera I Bugande, ndetse bayobewe irengero rye. Amakuru dukesha mugenzi wacu uri I Bugande wakurikiranye amakuru y’aho umugore mukuru wa Nziza yakomokaga, yadutangarije ko uwo mugore nyuma yaho agiriye I Rwanda atigeze agaruka kandi I Rwanda ho bemeza ko yatashye iwabo Uganda.

Twegereye umuntu wasabye ko izina rye ridatangazwa, yavuze ko Nziza yatanze uruhushya rwo kumwica mbere y’uko arongora ngo k’uko yali yaratahuye ko abana uwo mugore yarafite batali abe ngo kandi nti yali asilimutse nka Titi, twamubajije aho abo bana bakuru bagiye atubwira ko bishoboka ko Nziza yabicishije hamwe na nyina. N’ubwo Maj.Gen Jack Nziza ali umwicanyi ruharwa wishe benshi kugeza no k’uwo yali yarashatse bwa mbere; Titi ararye ali menge kuko na mugenzi we yazize kubyara ahandi.

Tuzakomeza kubagezaho ibigwi na mateka yabicanyi ba Paul Kagame, ubu dukoeje gukulikirana Nziza.

Inkuru yanditswe na Jennipher Irakoze I Kigali.