Numva nifuza kuzabona  amaherezo ya Kagame.

Abakuru  basigaye bumva uvuze izina rye bakimyoza cyangwa bagahigima.

Mugihugu  , amishongoro n’agashinyaguro  kubuyobozi bwe bituma turebana  tukabwirana byinshi nta rirenze umunwa , ubundi  tukareba hirya cywangwa hasi.

Ngirango ni nacyo kitubabaza cyane  nkabanyarwanda. Kuba twarambuwe uburenganzira bwo kuvugisha ukuri. Tugategekwa kubeshya. Guhora tubeshya.

Ngo twatoye muzehe wacu.

Muzehe wacu rero ni muzehe wikigwari. Yicaye kukinyoma. Kandi nawe arabizi.

Iterambere rihe ?

Iryubaka ibizu mumafaranga avuye mumabuye yagaciro twiba muri congo ?

Irigura imbunda mumafaranga bambura abasirikare bajyana hirya no hino mu bucuruzi bwumutekano?

Iribeshya ko riteza abakobwa imbere rifundraizinga ( risabiriza) amafaranga yo kugurira Nyiramongi amazahabu yo kwambara mugihe  abanyarwanda bararana namatungo?

Cyangwa irigurira abana ba Kagame  amasaha mumafaranga yakwishyurira abakene bacu mitiweli  cyangwa  akabatunga nkumwaka wose?

Irigurira abana be amazu se?

Duhatswe na rusahuzi  ngo iterambere ?

Nta gahora gahanze.

 

Muzehe kigwari mwizi wacu we!

Izo mbunda udukangisha , igihe kizagera basaza bacu bakurinze bazigutunge ari wowe.

Izo nzu waguze mumafaranga watwibye  ntazo uzaturamo.

Ntazo abo bana bawe bazaturamo.

Uraruhira ubusa.

Na Mugabe wabaye Knighted yaricajwe nkanswe wowe wubutegetsi bwo munkangara?

Uragahorana ubwoba! Iminsi yumujura ni 40.

Niyawe irabaze.

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Kagame-youtube.jpg?fit=512%2C339&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Kagame-youtube.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSOPINIONPOLITICSNumva nifuza kuzabona  amaherezo ya Kagame. Abakuru  basigaye bumva uvuze izina rye bakimyoza cyangwa bagahigima. Mugihugu  , amishongoro n'agashinyaguro  kubuyobozi bwe bituma turebana  tukabwirana byinshi nta rirenze umunwa , ubundi  tukareba hirya cywangwa hasi. Ngirango ni nacyo kitubabaza cyane  nkabanyarwanda. Kuba twarambuwe uburenganzira bwo kuvugisha ukuri. Tugategekwa kubeshya. Guhora tubeshya. Ngo twatoye muzehe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE