Mwifoto Commander Emile Rutagengwa

Alex Ruta wari waroherejwe muri Afurika yepfo naza maneko z’u Rwanda ngo azakore umugambi woguhitana Gen Kayumba Nyamwasa na Commander Emile Rutagengwa agiye kwoherezwa mu Rwanda.

Alex Ruta yemeza koyabaye umusilikare w’u Rwanda ndetse azakwoherezwa muri Afurika yepfo kugirango afashe iperereza ry’urwanda guhiga abo bita abanzi.

Ageze muri Afurika yepfo yasanze bidashoboka dore ko abo bamutumye yasanze barinzwe kandi banagendana imbunda.

Mu byo yakoze harimo kubwiza ukuri iperereza ryo muricyo gihugu maze ababwira ko yoherejwe gufatanya n’abandi kwica Gen Kayumba na Commander Emile Rutagengwa wahoze akolera byahafi cyane na Colonel Patrick Karegeya.

Bitewe n’uko Iperereza rya Afurika yepfo rizwi kw’izina Hawks ryakurikiranaga imikorere ya Alex Ruta yahisemo kubwira iperereza rya Afurika yepfo ko afite amabanga y’uko yatumwe kwica abantu babiri aribo Commander Emile Rutagengwa na Gen Kayumba.

Yatangaje kandi ko atabikora ndetse asaba ko bamufasha kugirango agire umutekano, yahise atwarwa mu nzu irinzwe ahabwa umutekano mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa gatatu.

Byaje kumenyekana ko Alex Ruta yari yaratangiye gukora mu buryo butemewe na mategeko mu kwezi kwa cumi nabiri 2015, ahubwo noneho aza gufungwa mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa gatatu akurikiranwaho kuba umwimukira utazwi.

Mu kwezi kwa karindwi 2016 Alex Ruta yafunzwe amezi atatu ashinjwa gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano, yagombaga guhita asubizwa i Rwanda mu gihe arangije igifungo, nkuko amategeko ya Afurika yepfo abitegeka aho ko umuntu wafungiwe ibyaha nkibyo asubira aho yaje aturuka. Cyakola Alex Ruta we akaba yarasabaga ko ahabwa andi mahirwe yogusaba ubuhungiro, aliko umucamanza Willie Seriti we akavuga ko iyo Alex Ruta ashaka gusaba ubuhungiro yagombaga kubusaba igihe yageraga mu gihugu ntategereze igihe bashaka kumucyura.

Alex Ruta asobanura ko amabwiriza yogukora amarorerwa harimo Didier Rutembesa wahoze ashinzwe iperereza muri Ambassade y’urwanda Afurika yepfo, uyu Rutembesa akaba yaraje kwirukanwa muri Afurika yepfo kubera uruhare rwe mw’iyicwa rya Col Karegeya niraswa rya Gen Kayumba. Rutembesa wagaragaye avugana kenshi na Alex Ruta kuri numero +250788406610 ndetse na Edison Niyibizi tutibagiwe na Colonel Dan Munyuza kuri numero +250733114603 bose baganira kuburyo bwoguhitana Emile Rutagengwa na Kayumba Nyamwasa, aliko Ibyo byose ntibyamubujije Rutembesa kwoherezwa mu Rwanda kubera amategeko yaba Dipolomati.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Emile-Rutagengwa.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Emile-Rutagengwa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMwifoto Commander Emile Rutagengwa Alex Ruta wari waroherejwe muri Afurika yepfo naza maneko z’u Rwanda ngo azakore umugambi woguhitana Gen Kayumba Nyamwasa na Commander Emile Rutagengwa agiye kwoherezwa mu Rwanda. Alex Ruta yemeza koyabaye umusilikare w’u Rwanda ndetse azakwoherezwa muri Afurika yepfo kugirango afashe iperereza ry’urwanda guhiga abo bita abanzi. Ageze muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE