Akumiro! Umuyobozi wa College de Butamwa yaciye ibizamini by’abanyeshuri bose
Abanyeshuri barenga 250 biga mu ishuri ryisumbuye ‘College de Butamwa’ batashye ku ndangamanota zabo badafite amasomo y’ikizamini byibura kimwe kubera ko umuyobozi w’Ikigo yaciye ibizamini byose.
Mbere y’uko ibizamini bitangira mu ntangiro z’uku kwezi, umuyobozi w’iki kigo witwa Umuhire Jean Benoît Reverien yasabye abanyeshuri kwiyogoshesha mbere y’uko batangira ibizamini.
Ku itariki 13 Nyakanga, ubwo abanyeshuri bari mu bizamini uyu muyobozi w’ikigo ngo yagiye azenguruka mu byumba byakorerwagamo ibizamini, abanyeshuri asanze batariyogoshesheje imisatsi akagenda abambura impapuro bari gukoreraho ibizamini.
Abanyeshuri twavuganye bo bavuga ko yambuye impapuro abanyeshuri bagera ku 100 arazica, abandi basagaho gato 150 basigara bakora ibizamini.
Gusa, ngo amaze kubona ko ibyo yakoze ari amakosa, yahise afata umwanzuro wo kwima amanota abanyeshuri bose, bose batashye indangamanota zabo ziriho ‘Zero’ mu kizamini bakoze uwo munsi.
Uwo munsi yabikoreyeho, abanyeshuri bose bo mu mwaka wa mbere barimo bakora ikizamini cy’Imibare, naho abo muwa kabiri bakora Amateka (history), ibi bizamini byo muri iyi myaka bitegurwa n’Akarere ka Nyarugenge ikigo kibarizwamo.
Abo mu mwaka wa kane no muwa gatanu mu ishami rya ‘MPG’ (Math-Physics-Geography) bo barimo bakora ikizamini cya ‘Ubugenge (physics)’ kigira amanota 70.
Mu mwaka wa kane no muwa gatanu mu ishami rya ‘LFK’ (Literature-Franch-Kinyarwanda) barimo bakora ikizamini cy’Ikinyarwanda.
Naho, abo mu mwaka wa kane no muwa gatanu mu ishami ‘HEG’ (History-Economics-Geography) barimo bakora ikizamini cy’Amateka.
Umukozi kuri College de Butamwa utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we mu kazi yabwiye Umuseke ko aya makosa yakozwe, gusa ngo umuyobozi w’ikigo yabikoze atagishije inama abarimu n’abakozi bakorana.
Uyu mukozi yemeza ko umuyobozi w’ikigo yatse ibizamini abanyeshuri batari biyogoshesheje, gusa ngo ntabwo yahamya ko yabiciye.
Akavuga ko uyu mwanzuro umuyobozi w’ikigo yafashe nta tegeko cyangwa ibwiriza na rimwe rikigena, kuko ubundi bitabaho guhagurutsa umwana mu kizamini kubera ko atiyogoshesheje.
Beathé Kabatesi, Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge yatubwiye ko iki kibazo bakiri kugikurikirana gusa nta mwanzuro baragifataho.
Yagize ati “Nta mwanzuro turabifataho turacyabikurikirana, ntabwo twafata umwanzuro tutaramenya neza uko byagenze, gusa igihari cyo abana batakoze ikizamini bazagikora, ntabwo turafata umwanzuro w’igihe kiriya kizamini bazagikorera.”
Kabatesi avuga ko uriya muyobozi w’ikigo nahamwa n’iriya myitwarire ngo azafatirwa umwanzuro hakurikijwe ibigenwa na Stati igenga abakozi ba Leta.
Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW