Martin Ngoga hagati, Eng. Coletha U. Ruhamya na Beata Mukangabo baturutse muri RURA (Ifoto/Niyigena F)
Akanama kashinzwe gukurikirana imikorere ya BBC ikemangwa, kamuritse raporo kari kamaze amezi ane gategura, aho kasabye ko u Rwanda ruhagarika amasezerano na BBC.
Imikoranire hagati y’u Rwanda na BBC yagiye igaragaza gucumbagira mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo u Rwanda rufunze ku nshuro ya kabiri ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Kwakira 2014.
Akanama kashinzwe n’u Rwanda gucukumbura imikorere ya BBC, kagizwe n’abantu batanu bayobowe na Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, katangaje ko filime Rwanda’s Untold Story itubahirije amahame y’itangazamakuru kandi ko abagize uruhare mu kuyikora bagomba gukurikiranwa.
Mu gusesengura imikorere ya BBC Gahuzamiryango, Ngoga Martin yafatanyije na n’abarimu bigisha itangazamakuru barimo Christophe Mfizi wo muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi na Dr. Christopher Kayumba wigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umunyamategeko Evode Uwizeyimana.
Abagize iyi komite bavuze ko batumije abantu 24 babazwa kuri iki kibazo, gusa BBC yo ntiyigeze igaragara.
Leta y’u Rwanda ivuga ko abakoze filime “Rwanda’s Untold Story”, birengagije byinshi ndetse hagaragamo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatumye mu Gushyingo 2014, ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), gishyiraho akanama gashinzwe gukurikirana icyo kibazo.
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2015, nibwo Martin Ngoga uyoboye ako kanama yatangaje ko, nyuma yo gukora igenzura, basanze BBC igomba gukomeza guhagarikwa ndetse n’amasezerano yari ifitanye na Leta y’u Rwanda agaseswa.
Ngoga yagize ati “Imyanzuro dufashe ishingiye ku buhamya twashyikirijwe, nta na kimwe kivuye hanze twabikoreye isesengura, twasomye ibitabo na raporo, imanza zaciwe n’abatangabuhamya bavuye mu bice bitandukanye baba abo mu Rwanda no hanze.”
Yakomeje agira ati “Amaseserano yari ahari agenga imikorere ya BBC mu Rwanda, urwego rubishinzwe rukwiye kubisesa, nanone kuko twabonyemo ibyaha birebana no guhakana no gupfobya Jenoside, twasabye ko inzego zibishinzwe zibikurikirana zigahera kubyo tugaragaza muri raporo.”
Ikindi kandi iyi komite yongeye gusaba ko u Rwanda rushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho bwo kurwanya gupfobya Jenoside no kuyihakana aho yaba ituruka hose, kumenya ababirimo, ikibatera n’ibindi.
Martin Ngoga aravuga ko igitangaje ubwo bahamagazaga BBC ngo ize igire icyo yisobanuraho, yanze kubikora ahubwo ihitamo gukora iperereza ryayo yarangiza ikemeza ko nta kosa ifite.
Yagize ati, “iby’ingenzi mutari muzi dufata uyu mwanzuro ni uko twahamagaye BBC ntiyitabe, byaratubabaje kuba bataritabye, iyo bitaba tukaganira hari byinshi bajyaga kutubwira twe tutazi, hari ibibazo twajyaga kubabaza bitasubizwa n’undi muntu.”
Avuga ko ahubwo bahisemo gukora iperereza ryabo baha raporo iyi komite, ibyavuyemo ikaba yaravugaga ko basanze iyi filime nta kibazo kirimo.
Kugeza ubu iyi radiyo ntiyemerewe gukoresha umurongo wa FM mu Rwanda, hakaba hategerejwe raporo izatangwa na RURA nyuma yo gusoma ibyasabwe n’iyi komite bikubiye mu nyandiko y’amapaji 44.
izuba-rirashe
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMartin Ngoga hagati, Eng. Coletha U. Ruhamya na Beata Mukangabo baturutse muri RURA (Ifoto/Niyigena F) Akanama kashinzwe gukurikirana imikorere ya BBC ikemangwa, kamuritse raporo kari kamaze amezi ane gategura, aho kasabye ko u Rwanda ruhagarika amasezerano na BBC. Imikoranire hagati y’u Rwanda na BBC yagiye igaragaza gucumbagira mu bihe bitandukanye, kugeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE