Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuyobozi Mushya ushinzwe Imibanire y’inzego n’Iherekanyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (Commissioner for Public Relations and Media / Police Spokesperson), CSP Celestin Twahirwa.

Umuvugizi Mushya wa Polisi y’Igihugu Chief Superitendent Celestin Twahirwa asimbuye kuri uyu mwanya ACP Damas Gatare wagizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”

Police Spokerspesons TWAHIRWA-GATARE (IREME.net)

 

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko CSP Twahirwa ahawe izi nshingano agikubuka mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan aho yari umuyobozi ku rwego rwa “Sector Commander”. Kuwa 16 Nzeli 2014, yambitswe umudari w’ishimwe agifite izi nshingano, icyo gihe yari ku rwego rwa “Assistant Commissioner of Police”.

Ubwo ACP Célestin Twahirwa yahabwaga Umudari w’Ishimwe mu butumwa bw’amahoro i Darfur

 

CSP Celestin Twahirwa yakoze imirimo inyuranye muri Polisi y’u Rwanda, akaba ari nawe wari ukuriye Ishami rya Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police) mu gihe amapikipiki yari yaraciwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

 

Célestin Twahirwa avugana n’Itangazamakuru, igihe yari Umuyobozi wa Traffic Police

Chief Superitendent Celestin Twahirwa ni umunyamategeko wabyigiye, kandi yanahuguwe muri byinshi byinshi bijyanye n’igipolisi, isomo aheruka ni iryo muri Ghana aho yigaga iby’Ubuyobozi bw’inzego nkuru muri Polisi.

CSP Celestin Twahirwa

CSP Célestin TWAHIRWA, Umuvugizi Mushya wa Polisi y’u Rwanda

ACP Damas Gatare yagoraga itangazamakuru ku buryo bukomeye

Uwari Umuvugizi wa Polisi ucyuye igihe ACP Damas Gatare yari amenyerewe mu Itangazamakuru nk’umwe mu bakorera inzego za Leta bagorana cyane mu gutanga amakuru, ndetse kenshi akayimana. Uretse kuka inabi bamwe mu banyamakuru mu gihe bamubazaga ibiri mu nshingano ze, ACP Damas Gatare yakundaga gutanga ibisubizo bidafasha abanyamakuru gukora no gutangaza amakuru ku gihe, ahubwo n’abonetse rimwe na rimwe agatangwa ari umuranzi bitewe no kuyahabwa abakerereje. Iyo hataba abavugizi ba Polisi mu Ntara, hari amakuru menshi atari kugerwaho mu gihe cy’ubuyobozi bwa ACP Damas Gatare.

ACPDamas-Gatare

Bimwe mu bisubizo byihuse bya ACP Damas Gatare byagarukaga kenshi

Mu gihe yabaga ahamagawe n’Itangazamakuru ngo rihabwe amakuru nyayo arimo impande zose bireba, ACP Damas Gatare ntiyakundaga kwitaba telefone ye, n’igihe yabikoraga, hari ibisubizo rusange byamubangukiraga cyane, kandi kenshi mu buryo bvwihuse (automated). Bimwe mu bisubizo byamurangaga ni:

–          Nta makuru tubifiteho

–          Ndi mu nama

–          Baza Umuvugizi wo mu Majyepfo, …

–          Uze kongera guhamagara

–          Kuki utabibaza Umuvugizi w’Ingabo…?

–         Ubundi se ko numva ubizi , urambaza iby’iki …?

–          Ayo makuru urumva amariye iki abaturage …?

–          Mujye mubaza ibyabaye mureke impuha

–          N’ibindi bisubizo binyuranye by’urucantege

Mu gihe cyose yamaranye n’Itangazamakuru nk’umuhuza waryo na Polisi y’igihugu, ACP Damas Gatare yabaye ahubwo urugero rwo guhanganisha Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru.

 

Uko abavugizi ba Polisi bafatwa n’Itangazamakuru mu kuryorohereza akazi

Mu bavugizi bose Polisi y’u Rwanda yagize mu myaka 14 ishize, uwaciye agahigo mu gukorana neza n’Itangazamakuru ni ACP Theos Badege watangaga amakuru igihe cyose akenewe, n’ayo adatanze agasobanurira umunyamakuru impamvu zo kutayahabwa. Yubahaga Itangazamakuru, akarifata nk’abafatanyabikorwa.

Theos-Badege

Undi umugwa mu ntege mu korohereza itangazamakuru mu kubona amakuru ni uwari Umuvugizi wa Polisi Willy Marcel Higiro, wabanje no kuba mu itangazamakuru mbere yo kuba Umuvugizi wa Polisi.

Willy Marcel Higiro

Abandi babiri bibukwa n’itangazamakuru nk’abarifashaga mu kazi karyo batarigoye ni Tony Kuramba na Eric Kayiranga.

Kuramba, Kayiranga

 Imikoranire y’Itangazamakuru n’Umuvugizi Mushya wa Polisi CSP Celestin Twahirwa 

Akiri Unmuyobozi w’Ishami ryo mu Muhanda (Traffic Police), Celestin Twahirwa yasubizaga byihuse itangazamakuru igihe ryabaga rigize icyo rimubaza mu biri mu nshingano ze, hakaba n’ubwo we yaryihamagariraga ariha amakuru mashya.

Celestin Twahirwa azwi nk’umugabo ucisha make, w’umunyamahoro kandi udahutaza.