Umuhanzi Sankara Callixte yaraye arokotse agaco k’abicanyi muri Africa yepfo, ejo kuwa kane nyuma ya saa sita ahagana ku masaha ya saa 3pm Callixte Sankara yari mu nzira agenda ava muri Studio Recoding, abantu bataramenyekana neza bamuturuka inyuma bamukubita ikintu mu mutwe “ubuhiri” aba yikubise hasi, uwundi ngo atangira kumuniga mw’ijosi ariko amupfukamira ngo atabasha kubyuka, igitangaje nuko batwaye telphone 2 ” Cellphone” yari afite ariko amafaranga bakayasiga, ibi bije nyuma y’iminsi micyeya aho yagiye abona ubutumwa kuri Facebook bumubwira ko ibyo arimo bizamugiraho ingaruka, ubutumwa bwanyuma aheruka bwaje ku bunani “New Year” buvuga ko agomba gusezera kunshuti ze ko bazamwivugana, amakuru arambuye ni kuri Radio Itahuka mu masaha ari imbere , tukaba dusaba abantu bose gukomeze gutekereza ku mutekano wabo aho bari hose bagira icyo babona kibahangayikishije bakitabaza inzego z’umutekano.
Radio Itahuka

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS  Umuhanzi Sankara Callixte yaraye arokotse agaco k'abicanyi muri Africa yepfo, ejo kuwa kane nyuma ya saa sita ahagana ku masaha ya saa 3pm Callixte Sankara yari mu nzira agenda ava muri Studio Recoding, abantu bataramenyekana neza bamuturuka inyuma bamukubita ikintu mu mutwe 'ubuhiri' aba yikubise hasi, uwundi ngo atangira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE