Demobe Kalisa Innoncent na Lt Mutabazi Joel imbere y’urukiko (Ifoto/Niyigena F.)

 

Abunganizi 4   bamaze kuva mu  rubanza Lt Mutabazi aregwamo n’abandi 15 kuko bavuga ko badashobora gukomeza kunganira abantu badashaka gusubiza.

Nyuma y’aho abunganizi babiri bafashe icyemezo cyo kuva muri urwo rubanza mu gihe gishize, abandi babiri bunganiraga umwe mu bakekwa nabo bakuyemo akabo karenge uyu munsi.

Mu iburanishwa ry’uyu munsi, ubushinjacyaha bwagaragaje video aho demobe Kalisa Innocent yemera ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage Leta no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ikiganiro Kalisa yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV Uganda ku ishyingurwa rya Ingabire Charles warasiwe muri Uganda, aho yatabaje Umuryango mpuzamahanga kumufasha guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga ko “Abanyarwanda barimo gupfa nk’imbwa”.

Muri iyo video Kalisa yemera ibyaha, yavuze ko yari yahawe amabwiriza na Patrick Karegeya yo gushyira urwo rupfu rwa Ingabire kuri Leta y’u Rwanda.

Kalisa abajijwe n’urukiko niba yemera ko ibyagaragajwe muri video ari byo, yavuze ko uretse ishusho ye ibindi biyikubiyemo atari ibye.

Kalisa wari uhagararanye n’abunganizi be babiri yasabye urukiko kumwemerera akavana umwe muri bo mu rubanza rwe ariwe  Christophe Niwemugabo.

“Ndashaka kuvana mu rubanza rwanjye Christophe Niwemugabo kubera impamvu zanjye bwite”.

Niyomugabo yahise asohoka mu rukiko igihe urubanza rwakomezaga. Nyuma y’umwanya muto, umwunganizi wari usigaye, Jean Claude Musilimu nawe yasabye kuva mu rubanza avuga ko umukiliya we amunaniza.

Musilimu yavuze ko kuva uru rubanza rwatangira hari ibintu byinshi yari yarumvikanyeho na Kalisa avuga ko ntacyo arimo gukora mu rukiko.  Yakomeje avuga ko Umukiliya we amunaniza. Yavuze ko Kalisa video zose zamugaragaje arimo kuvuga ariko we (Kalisa)  akavuga ko  atari we wavugaga kandi bose bamubonye bumvise n’ibyo yavuze.

Musilimu yakomeje avuga ko nk’uko amategeko abivuga, adashobora kunganira umuntu mu gihe umutimanama we utishimiye ibyo arimo gukora. Niyo mpamvu yasabye kuva muri urwo rubanza no kutazongera kuba umwunganizi mu by’amategeko wa Kalisa.

Kalisa yabwiye urukiko ko nta kibazo kuba umwunganizi we avuye mu rubanza,  ashimangira ko atigeze amunaniza.

Abandi  bunganizi bari baravuye mu rubanza ni Herbert Rubasha na Antoinette Mukamusoni bunganiraga Joseph Nshimiyimana na Lt Mutabazi.

Umugambi wo kwica umukuru w’igihugu

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urukiko ko Lt. Joel Mutabazi yari mu mugambi wo kwica umukuru w’igihugu.

Perezida Paul Kagame ngo yari kwicirwa mu bwato bwe mu kiyaga cya Muhazi i Rwamagana.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko mu byaha burega Lt Joel Mutabazi na demobe Kalisa Innocent birimo icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha Mutabazi na Kalisa bari bacyemeye mbere ariko imbere y’umucamanza banze kugira icyo babisobanuraho kuko ngo “batotejwe” mu gihe cyo kubazwa.

Lt. Joel Mutabazi n’abandi 15 bakurikiranyweho gukora iterabwoba, kuba mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC, kugambirira kwica umukuru w’igihugu no gusebya ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt. Joel Mutabazi na Kalisa Innocent bemeye gushyira mu bikorwa uyu mugambi nyuma yo gusezeranywa kuzagirwa abayobozi bakuru mu gisirikare.

Lt Mutabazi avuga ko ntaho ahuriye na RNC cyangwa FDLR ndetse akongeraho ko adakwiye gukomezwa kwitwa umwanzi w’igihugu kuko nta wamurushije kukirwanira.

Lt Mutabazi kimwe na Kalisa bose bahoze mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika .

Urukiko rukomeje kumva ibisobanuro bitangwa n’ubushinjacyaha ndetse no kwisobanura kw’abaregwa.

Urubanza ruracyakomeje……..

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSDemobe Kalisa Innoncent na Lt Mutabazi Joel imbere y’urukiko (Ifoto/Niyigena F.)   Abunganizi 4   bamaze kuva mu  rubanza Lt Mutabazi aregwamo n’abandi 15 kuko bavuga ko badashobora gukomeza kunganira abantu badashaka gusubiza. Nyuma y'aho abunganizi babiri bafashe icyemezo cyo kuva muri urwo rubanza mu gihe gishize, abandi babiri bunganiraga umwe mu bakekwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE