Inyubako y’Akarere ka Muhanga (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Abubaka ibiro by’Akarere ka Muhanga bararirira ayo kwarika nyuma y’aho bamaze amezi arenga atatu badahembwa na rwiyemezamirimo watsindiye isoko.
Mu kiganiro bagiranye n’Izuba Rirashe dukesha iy’inkuru, abubatsi bubaka ibiro by’aka Karere bavuga ko rwiyemezamirimo wabambuye yitwa  Nzizera Aimable ufite isosiyete y’ubwubatsi yitwa B.E.S & SUPPLY.CO.LTD.
Abubatsi twaganiriye bemeza ko ababerewemo umwenda barenga 40.
Buhinja Xavel avuga ko uyu rwiyemezamirimo amubereyemo umwenda ungana n’amafaranga arenga ibihumbi 100.
Uyu mwubatsi akomeza avuga ko imirimo yo kuba ibiro by’Akarere yahagaze kubera kutishyurwa aho usanga hari imirimo myinshi itararangira.
Xavel avuga ko mu gihe gishize uyu rwiyemezamirimo yabahembaga habanje kwitabazwa abayobozi bo ku rwego rw’Akarere ka Muhanga.
Nsabumuremyi we avuga ko rwiyemezamirimo amurimo amafaranga arenga ibihumbi 200.
Uyu mwubatsi akomeza avuga ko abayeho mu buzima butoroshye kuko igihe yakoraga yari yiteze ko hari icyo amafaraga azamumarira.
Yagize ati”ibaze ubu mva mu rugo mvuga ngo ngiye ku kazi, ukwezi iyo gushize bakabona ntacyo ninjije mu rugo biba ari ikibazo gikomeye cyane”.
Nzizera Aimable, rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka Akarere ka Muhanga ahakana ko hari umwenda abereyemo abaturage.
Yagize ati”abo baturage twarabasezereye kuko imirimo aho igeze ari iy’abatekinisiye, kandi abaturage bose twarabahembye, nta mwenda tubarimo.
Aganira n’Izuba Rirashe, Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko badashobora kuzishyura rwiyemezamirimo amafaranga yose batarebye niba ko hari ikibazo afitanye n’abaturage.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ari ubunyangamugayo bwabo buke.
Mutakwasuku avuga ko kwambura abaturage bidashoboka.
Yagize ati”kubambura ntabwo bishoboka, barabambuye dufite experience mbi ntabwo bizongera”.
Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cyo gutinda kwishyura  abaturage ari imicungire mibi y’amafaranga ya ba rwiyemezamirimo”.
Mutakwasuku yizeza abafite ikibazo ko batazigera bamburwa kuko iyo icyo kibazo cyabayeho bakorana inama na bo ndetse na ba rwiyemezamirimo bakishyura abo bakoresheje.
Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo gikomeje gutera inkeke aho abaturage benshi bavuga ko bamaze kukirambirwa.
Si ubwa mbere rwiyemezamirimo Nzizera Aimable avugwaho gutinda kwishyura no kwambura abaturage aba yakoresheje kuko no mu Karere ka Nyaruguru abubaka gare n’isoko bavuga ko bamaze amezi arenga atatu atarabahemba ndetse no mu Karere ka ka Karongi aho yubatse Agakiriro k’Akarere.