Inyenyeri iraburira abarwanya leta y’umunyagitugu w’ inkoramaraso Kagame kwitondera umutekano wabo kuko  ngo intore izirusha intambwe yahize kurya abamurwanya murwego rwo kwizihiza  kuba mandat ye yo kuyobora Ubumwe bwa Afurika yamusabaga kwitondera kujya kwica abamurwanya hanze y’ imipaka ye izarangira vuba aha ( nubwo bitamubujije kubikora muri Uganda n’ Iburundi ).

Byumwihariko turaburira umunyamakuru Cassien Ntamuhanga , uwitwa  Revocat ,  uwitwa Alex, uwitwa André,  umugabo nyiri ishuri muri T3,  kwitondera  umutekano wabo mumaguru mashya kubera   yuko   ari bo bahigwa cyane.

Abaduhaye aya makuru barasaba abanyarwanda bo muri SADAC kwitondera ” ingenza isanzwe ikorera Kigali ” yitwa Fiston
.
Umugabo witwa Rutsindintwarane  Eric
  ngo  usanzwe akora muri ambasade y’ u Rwanda muri Canada   akaba ari we  ngo  utanga amafaranga yo gushyira mubikorwa  imigambi y’ ubwicanyi  ayacishije kuwitwa Yanick Mubiligi .
Aya makuru  twabonye  aremeza kandi ko Cassien Ntamuhanga na Revocat baba bararusimbutse  muminsi itatu ishize kubera  yuko  ababahigaga bababuze bitewe nuko telefone zabo zitariho.
Uwaduhaye aya makuru uri Mozambique  yagize ati :
“Target Leta ya Kagame ngo yaba  ifite gahunda yo guteza umutekano mucye muri Mozambique (Maputo ) ,hakicwa abantu batandukanye  harimo abantu b ‘intore ndetse n’abanyagihugu kugirango byitwe ko abanyarwanda batangiye kwicanira bityo Leta ya Mozambique igafata umwanzuro wo kwirukana abanyarwanda ku butaka bwayo. 
Iyi gahunda ikaba iri mu zihutirwa kuri  Leta ya Kigali  ngo kuko Mozambique ituwe n’ abahutu benshi bayirwanya kandi bafite amafaranga akaba kandi ariho ivuga ko  imitwe yose yitwaje intwaro ishaka kurwana na kigali ikura inkunga nyinshi. 
Ikizakorwa rero ngo akaba ari ukubuza amahoro  abo bacuruzi bagacika intege bityo nizo nkunga batera bene wabo zigahagarara,  ibyo bigakorwa hanashakwa abandi banyarwanda bagomba Gufungura amaduka  menshi yibtire yo guhangana n’ayabarwanya Leta ya Kagame basanzweyo. 
Imana irinde abanyarwanda b’ impunzi muri rusange n’abahungiye muri Mozambique byumwihariko. “
Bavandimwe , murabe maso.
Christine Muhirwa.