Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero i Gabiro
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/03/2014, abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero ngarukamwaka uzamara iminsi itatu. Umweherero w’uyu mwaka uzabera i Gabiro mu karere ka Gatsibo tariki 08-10/03/2014.
Abayobozi bagiye mu mwiherero bazaga mu modoka zabo zikabageza ku biro bya Minisitiri w’intebe ku Kimihurura bakajya mu modoka nini za bisi zibajyana i Gabiro ahabera umwiherero.
Dore amwe mu mafoto yerekana uko byari byifashe:
- Abayobozi iyo bagiye mu mwiherero basiga imodoka zabo bakagenda muri bisi.
- Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi arimo gufata igikapu mu modoka ye mbere yo kujya muri bisi.
- Ambasaderi Lt Gen Charles Kayonga.
- Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb, Claver Gatete.
- Imodoka z’abayobozi zabagezaga ku biro bya Minisitiri w’Intebe aho bafatiye bisi zibajyana mu mwiherero.
- Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza.
- Umwe mu bagize ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF), Alphonsine Niyigena.
- Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Arthur Asiimwe.
- Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba.
- Umuyobozi Mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi.
- Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva.
– See more at: http://www.kigalitoday.rw/spip.php?article16085#sthash.f6neAEo1.dpuf
Urebye imodoka bagendamo, wagira ngo ni abanyamerika! Ubwo kandi niko mu byaro inzara inuma! None ngo bagiye mu mwiherero, gukegeta. Ubwo banafite aya misiyo! Icyakora aba bayobozi bacu bahorana udushya kuko nibwira ko nta handi biba. Amanama, amahugurwa, imyiherero, etc. Ngibyo ibyo gushora mo budget y’igihugu!
Bariherera iki se abantu bimitse umwicanyi, FPR rwose yongeye kugukura umutima abantu bashobora gutekereza kuri ejo hahaza hi igihugu cyacu nyuma ya Genocide y’abatutsi niy’abahutu b’ababanyarwa n’abanyecongo. Umuntu wese yibaza amaherezo ari ayahe, ese iriya ngoma izavaho ite? ese FPR izisuboraho ireke iterabwo kubaturage, abantu bisanzure mu gihugu, ubwoba bushire mu banyagihugu, ifungure urubuga rwa Politike abantu bisanzure mu gutanga ibitekerezo by’ubaka i gihugu?