qqqAmakuru atugezeho nuko uhagarariye I Rwanda mu Buholandi Ambassaderi mu Karabaranga Jean Pierre yaba amaze kuzuza abicanyi ba DMI mu gihugu cyu Buholandi bagamije kubangamira umutekano w ‘abanyarwanda bari muli icyo gihugu batavuga rumwe na Kigali.

Abatazi Karabaranga ngo yaba ali   mwene Karabaranga wali umuganga i Butare, Ngoma. Umugore we akaba ali mwene wabo na Jennet Kagame.  Ni  muramu wa Jean Marie  Mudahunga umuhungu wa Nyiramadadari  na Munyankindi babaga  Indera.  Uwo Jean Marie ngo yaba yaragize  uruharemubyo guhanura indege yalitwaye President Habyalimana.  Nyuma y’intambara ngo akaba yaragororewe akazi ko kugendana na Kagame ngo amusetsa.

Ambasaderi Karabaranga na Jean De Dieu Mucyo ngo baba baragize uruhare runini rwo kwicisha abahutu  muli Butare  ngo ali nayo mpanvu bakomeza guhabwa imilimo myiza. Ubu ngo mu Buholande hamaze kugera abicanyi benshi kandi ngo co-ordianator wabo ni uwitwa Ugirimpuhwe Clement akaba ngo ali umuhungu wa Kanyabugugu yitwaza ko ali umucika cumu nka Jean Pierre.  Akaba yaraje mu Budage aje kwiga yarangiza akajya mu Buholande kwaka ubuhunzi kandi akaba yali yaraje ali umusilikare ubu akaba yilirwa mu ba Hutu ababeshya.

 

Inama zo kwica Abahutu mu Buholandi ngo zaba zibera muli association yitwa Ishema ndetse ngo no mwiduka ry’uyu witwa Kabagema lili Den- hag (La Haye) kandi likaba lihabwa amafaranga na  RPF. Ubu abantu benshi bakaba batangiye kwikanga ko bazahahererwa utuzi.

Ntare Kayitare