Abaturage ba Musambira babuze igihingwa cyasimbura imyumbati
Abaturage bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, babuze ikindi gihingwa cyasimbura imyumbati nyuma y’uko iyo bahingaga irwaye, bikabagiraho ingaruka zirimo no gusonza.
Mu mirimo myinshi iri muri uyu murenge hahinzemo ibishyimbo, urutoki n’ibijumba. Kabera Gérard umuturage wa Musambira w’imyaka 59 avuga ko nta gihingwa bashobora kubona cyasimbura imyumbati kuko yabinjirizaga amafaranga.
Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Karengera yemeza ko iyo insina zifumbiwe zera, ariko nta cyasimbura imyumbati ati “imyumbati iruta urutoki kuko ntawuca amakoma ngo ayateke, ariko umuntu asoroma isombe akariteka”.
Kuba abaturage ba Musambira batitabira guhinga urutoki, Kabera yavuze ko byatewe n’uko abenshi badafite imirima mu bibaya, amasambu yabo akaba ari ahantu habi.
Umukecuru Yankurije Francine yavuze ko bari bagizwe n’imyumbati none yamaze gucika kubera indwara ati “aho imyumbati iburiye nibwo n’inzara yaje, igihari nta kibazo twagiraga”.
Batamuriza Claire na we ahamya ko inzara iri muri Musambira yatewe n’ibura ry’imyumbati. Ati “Mironko (igikombe) y’ibishyimbo iragura amafaranga 600, inzara imeze nabi buri kintu ni uguhaha twebwe b’abakecuru twaragowe”.
Tuyizere Thadée Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yatangarije abanyamakuru ko atemeranya n’abavuga ko bafite inzara kuko abantu badatungwa n’ibyo bahinga gusa.
Ku kibazo cy’ibura ry’imyumbati yavuze ko icyo kibazo batangiye kugikemura bakoresheje imyumbati y’imituburano, bakaba bazahinga ubuso bunini bwayo.
https://inyenyerinews.info/human-rights/abaturage-ba-musambira-babuze-igihingwa-cyasimbura-imyumbati/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/imyumbati.jpg?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/imyumbati.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKabera Gérard umuturage wa Musambira avuga ko nta gihingwa bashobora kubona cyasimbura imyumbati (Ifoto/Bakomere P) Abaturage bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, babuze ikindi gihingwa cyasimbura imyumbati nyuma y’uko iyo bahingaga irwaye, bikabagiraho ingaruka zirimo no gusonza. Mu mirimo myinshi iri muri uyu murenge hahinzemo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS