Abasirikare batanu ba RDF bishwe barashwe na mugenzi wabo bari mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bashyinguwe mu cyumweru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015.
Abasirikare bashyinguwe ni Sgt. Major Ntwarabugabo Peter, Sgt. Major Nduwayezu Ferdinand, Sgt Ruseka Bernard, Sgt Bizimana Fidèle na Sgt Gasigwa Eric. Uyu Sgt Gasigwa ni umwe mu bari bagiye kuvurirwa muri Uganda, akaza kugwa mu bitaro bya Nakasero.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko kuba umusirikare w’u Rwanda yararashe bagenzi be bakoranaga mu butumwa bw’amahoro i Bangui muri Centrafrique ari ibintu bitumvikana mu mateka y’ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati “Raporo y’iperereza ryahise rikorwa yerekanye ko iki ari igikorwa cy’iterabwoba cya mbere mu mateka y’ingabo z’u Rwanda.’’
Yongeyeho ko ari igihombo ku miryango yabo, ku ngabo z’u Rwanda, ku gihugu no ku Muryango w’Abibumbye muri rusange.
Minisitiri Gen.Kabarebe yakomeje avuga ko ibi bitazaca intege u Rwanda zo gukomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.
Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gutanga umusanzu ukwiye mu butumwa bw’amahoro,MINUSCA, no mu bundi butumwa mpuzamahanga, nubwo ibi byose byabaye. Ntituzatezuka, tuzakomeza ubumwe bwacu ari nako twamagana ibi bikorwa by’iterabwoba kandi ntituzaheranwa n’ibi bikorwa bibi bigayitse.’’
Yasezeranyije imiryango yabuze ababo ko ingabo z’u Rwanda zizuzuza ibyo amategeko ateganya bijyanye n’impozamarira ku miryango y’abapfuye.
Kuwa 8 Kanama 2015 nibwo Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique yarashe bagenzi be bane barapfa, anakomeretsa abandi umunani nyuma nawe arwanywa na bagenzi be baramurasa ahita apfa.
Umwe mu munani barashwe yaje nyuma kwitaba Imana.
Abasirikare bashyinguwe ni batanu… bose bapfuye barashwe na mugenzi wabo
Bahawe icyubahiro…
Minisitiri w’Ingabo,Gen James Kabarebe, yavuze ko bitumvikana ukuntu umusirikare w’u Rwanda yarashe bagenzi be bari kumwe mu butumwa bw’Amahoro
Bapfuye bari mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique
Basezeye kuri bagenzi babo barangije urugendo rwabo ku Isi
Bashyinguwe mu cyubahiro cya gisirikare…
Byari agahinda ku basigaye…
Inshuti n’Abavandimwe b’abitabye Imana bari baje kubasezeraho bwa nyuma
https://inyenyerinews.info/human-rights/abasirikari-bu-rwanda-baherutse-kwicwa-bashyinguwe-binemezwa-ko-bishwe-numuterabwoba/Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbasirikare batanu ba RDF bishwe barashwe na mugenzi wabo bari mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bashyinguwe mu cyumweru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015.
Abasirikare bashyinguwe ni Sgt. Major Ntwarabugabo Peter, Sgt. Major Nduwayezu Ferdinand, Sgt Ruseka Bernard, Sgt Bizimana Fidèle na Sgt Gasigwa Eric.Uyu...Placide KayitareNobleMararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS