Ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akarere ka Nyarugenge kakodesheje imodoka n’ abashoferi babarizwa mu mpuzamakoperative ya R.F.T.C, none kugeza magingo aya banyirazo bavuga ko bambuwe bakaba bari no mu gihirahiro k’ igihe bazishyurirwa

Izo modoka zakodeshejwe zijyana abantu kuri stade ahamoro aho uwo muhango wo kwibuka wabereye ariko kugeza na n’ ubu bakaba batarishyurwa amafaranga yabo agera kuri miliyoni 3 n’ ibihumbi magana abiri, (3.200.000Frs).

Zimwe mu modoka zo muri R.F.T.C

Turatsinze John uhagarariye amakoperative abarizwa muri R.F.T.C mu mujyi wa Kigali yagize ati: “mu minsi mike ishize twaganiriye na mayor w’ akarere adutangariza ko njyanama yemeje ko bagomba kutwishyura ariko kugeza magingo aya ntabwo bari batwishyura.

Ku ruhande rw’ akarere ka Nyarugenge, mayor Mukasonga Solange yadutangarije ko ibyo atari we wakagombye kubibazwa ko byakabajijwe R.F.T.C ariko akongeraho ko nawe hari inzobere agiye kubibazo.

Mukasonga Solange, Mayor w’ akarere ka Nyarugenge

Mu gihe akarere gasa nk’ akikuraho iki kibazo, Turatsinze John akaba yihanganisha abashoferi ndetse na ba nyiri izo modoka, ko bakomeza gutegereza bakazishyurwa mu minsi ya vuba nk’ uko nawe babimutangarije.

Abashoferi ba R.F.T.C bakaba bavuga ko bafite ibibazo byinshi no mu ngo zabo nyuma yo kutishyurwa ayo mafaranga yabo dore ko bari bakodeshejwe imodoka (coaster) 70 kuri iyo tariki.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

 

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKu itariki ya 7 Mata 2014, ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akarere ka Nyarugenge kakodesheje imodoka n’ abashoferi babarizwa mu mpuzamakoperative ya R.F.T.C, none kugeza magingo aya banyirazo bavuga ko bambuwe bakaba bari no mu gihirahiro k’ igihe bazishyurirwa Izo modoka zakodeshejwe zijyana abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE