Abanyeshuri 5 ni bo bafashwe bakopera ikizami gisoza amashuri yisumbuye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiratangaza ko muri uyu mwaka wa 2014 abanyeshuri batanu ari bo bafashwe bakopera mu kizami gisoza amashuri yisumbuye.
“uburiganya mu bizamini kuva mu myaka ishize bugenda bugabanuka uyu mwaka twagize abanyeshuri batanu bonyine aho mu mwaka wa 2013 hari abanyeshuri 39 kandi nabwo bari bagabanutse; muribuka igihe twagize abagera muri 500 n’abandi, ni byiza kuko ibizamini icyo biba bigamije ntibyakigeraho harimo uburiganya”.
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe hajyaga hafatwa abanyeshuri bakopera babifashijwemo n’ubuyobozi bushinzwe gucunga ibyo bizamini, kuri iyi nshuro atari ko byagenze kuko ngo abagaragaye ari abantu ku giti cyabo.
Ati “n’abo bakeya bagaragaye ni abantu ku giti cyabo, ngira ngo murabizi ibyo bita inkota cyangwa umuntu akaba yareba mu ikayi y’umuntu bicaranye, naho mbere twabonaga abanyeshuri bakopejwe n’abashinzwe kurinda abo banyeshuri n’abashinzwe aho bakorera”.
Kuba imibare yaragabanutse ngo byaturutse ku ngamba zafashwe, aho habayeho ubufatanye n’inzego zinyuranye mu turere, ariko aha ngo hiyongereyeho uburyo bwo guhinduranya abakozi mu gihe ikigo cyakoreweho ibizamini ndetse bigahagarikirwa n’abavuye ahandi no gufunga ahabitswe ibizamini hakoreshejwe ingufuri ebyiri zigafungurwa n’abantu batandukanye.