ABANYARWANDA BIRINDE ABABAYOBYA BANDIKA CYANGWA BIGISHA AMATEKA BAYAGORETSE KUBERA I NYUNGU ZABO BWITE KUKO ARIBYO BYAKOMEJE KOREKA U RWANDA
I gihe kirageze kugirango buri munyarwanda wese aharanire amahoro, ubumwe n’ejo hazaza heza, twirinde amacakubiri kugira ngo tubashe kubaka u Rwanda rubereye buri wese. Ibyo kandi n’inshingano ya buri munyarwanda ukunda i gihu cye.
Urwanda n’igihugu gifite amateka akomeye n’umuco ukiranga nk’uko ibindi bihugu bigira imico yabyo ibiranga. Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rugomba kumenya amateka nyakuri y’i gihugu cyarwo kugirango babashe ku bungabunga ibyiza by’u Rwanda no gukunda umuco mwiza ubaranga nk’abana b’u Rwanda. Iyo witegereje usanga benshi badafite abantu bakuru bakiriho babagezaho amateka nyakuli ngo basobanukirwe uko u Rwanda rwabayeho mbere y’umwaduko w’abazungu baza gukoroniza Africa, uko abo bakoloni babanye n’abanyarwanda n’uburyo bitwaye kugeza mu gihe cya independansi ndetse n’ibyo baba barasize bangije ku mateka n’umuco w’i gihugu cyacu, maze bikaba byaragize ingaruka zikomeye mu mibereho y’umunyarwanda kuva nyuma ya indepandensi kugeza ubu. Ntabwo twakwirengagiza ko abo bazungu bakoreraga inyugu zabo, ibyo bigatuma bakora uko bashoboye ngo bashakishe ibyateranya abanyarwanda no kubazanamo imyiryane n’amacakubiri bakoreshe amako. (Divide and rule).
Muri make mbere y’umwaduko w’abazungu, abanyarwanda bari babanye neza, bafite umuco n’amateka bibaranga, bafashanya kandi bakundana nk’abavandimwe. Aho abazungu baziye mu gikorwa cy’ubukoloni nk’uko babigenje hirya no hino muri Africa, bageze no mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda rwayoborwaga n’ubwami bwahozeho kuva kera mbere y’uko ubwami bw’ababiligi bubaho. Abadage nibo bageze mu Rwanda mbere mu mwaka 1914[1], maze basimburwa n’ababiligi bahageze muri 1919[2]. Birumvikana iyo umuntu aje mu gihugu cyawe agambiriye kugutegeka ibyo yishakiye hari ibyo mwumvikanaho ubona ko bifite akamaro n’ibindi mutumvikanaho. Umwami Musinga wariho icyo gihe niko byamugendekeye, yagerageje kwereka abazungu ko batagomba guhindura ibintu byose uko babyumva maze bimuviramo kwirukanwa mu gihugu cye kuri 14/11/1931, icirwa ishyanga, arinaho yaje kugwa muri Congo.
Icyo gihe bamusimbuje umuhungu we Mutara Rudahingwa wayoboye U Rwanda kugera muri 1959, yagerageje korohera ababiligi bayoboraga u Rwanda muri icyo gihe nk’indagizo ya ONU, yibwiraga ko azashobora kumvikana nabo hagashyirwaho Ubwami bugendera kw’Itegekonshinga nk’uko iwabo mu Bubiligi byari bimeze dore ko yari yarasuye igihugu cyabo akabonana n’umwami w’u Bubiligi.
Muri icyo gihe cy’ubutegetsi bwe, Umwami Rudahingwa yagerageje guhindura byinshi, aha twavuga nka decret yo kuwa 14/07/ 1952, aho yakuyeho ikiboko, ubuhake n’imirimo yagahato ku baturage. Yasabye ko ba chefs ndetse n’aba sous chefs bakwemera gusezera ku milimo yabo bose maze hagakorwa amatora, abaturage bakihitiramo abayobozi ubwabo. Atangira no gutegura uburyo u Rwanda rwazabona ubwigenge. Ababiligi bayoboraga u Rwanda icyo gihe babonye Umwami Rudahingwa arimo gushyira i gihugu ku murongo mwiza kandi bo bafite gahunda yo gukuraho ubwami ba kabusimbuza republika, bamwiciye i Bujumbura kw’italiki ya 25 juillet 1959[3]. umurambo wazannywe i Nyanza kugirango ashyingurwe mu cyubahiro. Kubera ko mu muco nyarwanda igihugu kitarara nze, bivuga ko igihugu kitarara kidafite umwami iyo uwari uriho atanze, ashyingurwa hamaze gutangazwa umusimbura, aho niho abiru batangaje Umwami Kigeri V Ndahindurwa ko ariwe umusimbura, Nyuma y’amezi biri arahirira kuba Umwami ugendera ku
ku itegeko Nshinga.
Umwami Kigeli V yakomeje gahunda nziza Rudahingwa yari yaratangiye azeseranya abanyarwanda kuzakomeza inzira ya Democratie no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ababiligi bo bakomeje gahunda yo gukuraho ubwami bw’abanyarwanda mu buryo budasobanutse maze bateranya amoko, bashoza imvururu mu gihugu hose, abantu batangira kwicana, kumeneshwa, no gutwika amazu ya bavandimwe babo basangiraga akabisi n’agahiye.
Umwami Kigeli V yagerageje guhosha imvurura , ababiligi bamushyiraho amananiza, bahindagura abayobozi kuburyo butumvikanweho n’Umwami nta n’amatora cyangwa guha abaturage uruhare rwo kwishyiriraho abayobozi bihitiyemo. Ibyo Colonel logiest abyemeza mu gitabo cye aho avuga ko yaje muri mission, ko atagomba kuvuguruzwa (reba igitabo ke)[4]. Ibyakurikiyeho byose nko guhindura amategeko n’inzego, guhindura abayobozi,byose byakozwe mu murongo w’ababirigi bagamije guhirika ubwami.
Umwami Kigeli V abibonye atyo kandi afite mu shingano ze kurengera abanyarwanda, byongeyeho ko nta ngufu za gisilikare yarafite zo guhangana n’ababiligi bo bari bafite ingabo, yiyemeje kubimenyesha abayobozi bakuru b’Ababiligi bari i Bujumbura ( Gouverneur General Harroy) anamusaba ko yajya kubonana na Secrétaire General Dag Hammasholst wa ONU wari m’urugendo i Kinshasa –Congo kugirango amuhe rapport y’ibitagenda neza mu Rwanda kuko ONU ariyo yarikuriye Ababiligi mu mitegekere. Mu gihe Umwami yari muri izo ngendo zo gushakira umuti w’ibibazo byariho icyo gihe; nibwo Abibiligi bayoboraga u Rwanda bagendaga barushaho gufata ibyemezo bigonganisha abanyarwanda, banatangaza kuri radio ko Umwami atemerewe kuzagaruka mu Rwanda. Nyuma Nibwo Umwami yatumirwaga muri ONU gusobanura ibibazo byaberaga mu Rwanda, maze hakorwa ( résolution za ONU 1580,1579 zo kuwa 20/12/1960) zisabako ko Umwami yasubira mu gihugu cye hakaba amatora nawe ahari. Ibi byose Ababiligi barabyirengagije ahubwo bakomeza umugambi wabo.
Umwami Kigeli V yagerageje kusubira mu Rwanda kuri 24 /09/1961 ngo yubahirize ibyo ONU yari yafashe ho umwanzuro maze ababiligi baramufunga, bamushyira mu ndege kungufu bamujyana i Burundi, nyuma ahungira muri Tanzania. Kuva icyo gihe bemeza ko Umwami aciwe mu rwanda ndetse ko n’Ubwami buvuyeho.
Ibyakurikiyeho nyuma n’uko abanyarwanda bakomeje kumarana, intambara n’ubwicanyi birakomeza kuva 1959-1973-1994, bitewe n’umurage mubi Ababiligi bari bamaze gushyira mu gihugu cyacu wo gushyamiranya amako ya Bahutu na Batutsi kandi mu by’ukuri mbere barabanaga neza nk’abavandimwe.
Aho igihe kigeze, umunyarwanda wese yagombye gutekereza uburyo twagarura ubumwe mu bana b’u rwanda bafite inyota y’amahoro, bakeneye uwabahumuriza, akababanisha neza kandi bifuza ubutegetsi bwa rengera buri muntu wese ntakuvangura.
Abagerageza kwandika no kwigisha amateka bakura mu bitabo cyangwa abinyamakuru, bagomba kwirinda inyandiko zashyamiranya abanyarwanda cyangwa zibayobya nk’iziherutse kwandikwa mu kinyamakuru cyo kuri internet kitwa Ikaze iwacu yo ku italiki ya 05 Ukwakira 2013.ndetse n’ikitwa Inuma news cyo ku italiki 06 ukwakira 2013.
Iki ngenzi n’uko abanyarwanda benshi bazi gusesengura, babona mu kuri ko igikenewe kandi cyangobwa nyuma y’amarorerwa n’ingorane igihugu cyacu cyahuye nazo , tugomba gushyira imbere icyahuza abana b’u rwanda aho gukomeza kubatatanya no kubashyamiranya. Urubyiruko rukeneye ejo hazaza heza kandi rufite amahirwe yo kumenya amateka nyakuri mu gihe rwakwegera abantu bakuze bakiriho.
Ntitwarangiza iyi nyandiko tutagiriye inama abanyamakuru bandika mu binyamakuru
byaba i bya internet, radio n’ibindi, gushishoza no kureba ko inyandiko n’inkuru zabo zifasha abanyarwanda mu kwiyubaka, kwiyunga no kunga ubumwe. Ntitwakwirengagiza ko ibinyamakuru n’abanyamakuru bafite uruhare runini mu gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n’amahoro nyayo yazatuma babana neza mu igihugu cyabo.
Murakoze!
[1] Reba inyandiko ya Augustin Nsengimana kuri www.soufle-et-chemins.fr
2. Reba treaty of versailles
[3] Reba iyi site (http://fr.wikipedia.org/wiki/Mutara_III_du_Rwanda
[4] Reba igitabo cya Rogiest : Mission au Rwanda
Nta guca amateka mo kabili nkuko wabivuse mu ntangiliro y’iyi nyandiko yawe.
Aba Leaders b’abahutu nka Kayuku, Secyugu, Kanyaruka, Sindibona, Mukwiye,……. liste ni ndende, ndabona nta hantu wabavuze muli iyi nyandiko yawe, kandi bariswe barazize ingabo zoherejwe n’umwami zali zigizwe cyane cyane n’abatwa, zikuliwe n’umtwa witwaga Harelinka, kandi zihabwa amabwiliza na bamwe mu batware bakomeye baliho icyo gihe bali n’ inkoramutima za Kigeri V .Sinzi niba ali ukutabimenya, cyangwa se kwibagirwa, cyangwa se niba ali ubushake bwo kubyihorera nkana ugamije kwandika amateka y’uwanda bundi bushya, kugirango uwo Kigeri V umugire umwere mu marorerwa yabaye mu Rwanda muli 1959.
Georges
OK, ndagushima muvandimwe kubera amateka y’igihugu utwinguye. Ariko se ibyerekeye les manifested de bahutu ko ntacyo ubivuzeho? Nge mbona namwe mugoreka amateka.
Ahubwo umusaza Nyeteri yadusigiye inyandiko nzima kumateka y Rwandan. Muzatubwire uko my nibugaho
UMUNTU WESE WAGIZE URUHARE MU MARORERWA YORETSE U RWANDA, YIKOSORE KANDI ANICUZE IMBERE Y’IMANA.
5 octobre 2013Politiki
Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda yongeye gushimira byimazeyo Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK kubera inyigisho zayo zihita kuli radio inyabutatu kandi zigaragara ku rubuga inyabutatu.com. Izo nyigisho zerekana ko imitegekere myiza (system) irambye abanyarwanda bihitiyemo kandi bibonamo ariyo muti nyawo ukenewe cyane kuburyo bwihutirwa.
UMUNTU WESE WAGIZE URUHARE MU MARORERWA YORETSE U RWANDA, YIKOSORE KANDI ANICUZE IMBERE Y’IMANA. dans Politiki logo-111-1Si umuntu runaka kuko umuntu ahinduka nk’igicu. Izo nyigisho zerekana bihagije ukuntu amarorerwa yagwiririye u Rwanda kuva muli 1959 kugeza ubu yatejwe n’abantu, baba abiru bari batsimbaraye ku nyungu zabo bwite zonyine cyangwa se baba abategetsi ba repubulika. Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda irashimangira ko imvugo igira iti » Umuntu nyanaka atashye niho u Rwanda rwabona umuti w’ibibazo byarwo » nta shingiro ifite na busa. Abanyarwanda basonzeye demokarasi isesuye, niyo abanyarwanda bifuza ko itaha mu Rwanda. Umunsi demokarasi isesuye yasesekaye mu Rwanda, igihugu cyacu kizaba giteye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo gifite ubu.
Ubwami bugendera kw’Itegekonshinga nibwo buzazana demokarasi isesuye kandi nibwo buza mbere y’umwami kuko bumurusha agaciro, butariho ntashobora kubaho. Abanyarwanda nibo batiza uwo bahisemo kuba umukuru w’igihugu inshingano yo kuba umwami w’icyubahiro gusa. Abanyarwanda nibo bashobora kumwambura icyo cyubahiro cyo kuba umwami igihe bashakiye.
Iyo basanze inshingano bamuhaye zimunaniye bamukuraho kuko aribo baba bamushyizeho. Umwami ni umunyarwanda nk’abandi baturage, kandi abo mu muryango w’umwami batungwa n’imirimo y’amaboko yabo nk’abandi banyarwanda bose. Ubu bwami dushaka ko BUGERAGEZWA ni ubwami bushyirwaho n’abaturage. Ntaho buhuriye n’ubwami bwa kera , ntaho buhuriye na repubulika yakoze jenoside ikaba yaranze kunamura icumu kuva yadutse mu Rwanda. Buriya bwami bwa kera bwaciwe burundu muli 1961, natwe ntitubushaka rwose.
Itegekonshinga rikubiyemo ibyifuzo by’abenegihugu niryo rishyiraho ubwami twifuza. Niryo Mwami nyakuli rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo ashingiyeho. Ntirishyirwaho n’agatsiko. Abanyarwanda nibo bihitiramo imitegekere myiza bibonamo n’imicungire y’umutungo w’igihugu. Itegekonshinga riteganya uko umukuru w’igihugu ( ariwe umwami w’icyubahiro gusa) ajyaho n’uburyo avaho. Bivuzeko n’umwami ubwe ategekwa n’itegekonshinga nk’abandi banyarwanda bose kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Mu byo dushimira nanone radio inyabutatu ni ukuli dusanga mu biganiro binyuranye, maze uruhare rwa buli wese mu bwicanyi bwahekuye abanyarwanda rukajya ahagaragara.
Ni muli urwo rwego Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda ikomeje gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ukuli kw’imizi y’ubwicanyi bworetse u Rwanda guhera 1959 kugeza amagingo aya; yaba ari abategetsi ba za repubulika, zaba ari intagondwa zari zitsimbaraye ku bwami bwa kera, abo bose bahemukiye abanyarwanda. Uyu munsi tubagejejeho inyandiko ikurikira. Ababishobye muzayihindure mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.
Byandikiwe kandi bishyiriweho umukono i Londoni mu Bwongereza.
Email :
Tel: 0044 2083683640 (UK) / 001 5857308352 (USA)
dans Politiki
S MAJ KAYIJAMAHE J. WAHOZE MU NGABO ZA FPR NA NDIBWAMI A. WAROKOTSE UBWICANYI BW’IMPUNZI MURI CONGO BAZEREKANA UKO INDEGE ZANYANYAGIJE ESANSI KU MIRAMBO IGATWIKWA. IKIGANIRO KU BWAMI KIZEREKANA KO UWIBASIYE IKAZEIWACU NA INUMANEWS ARIWE UGOREKA AMATEKA.
Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 19/10/2013 guhera saa (19h00-20h00)…
Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 19/10/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibiri: IGICE CYAMBERE: UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU MU MAKAMBI YA MUGUNGA NA KATARE, NI SERGEANT-MAJOR KAYIJAMAHE JUMA WAHOZE MU NGABO ZA FPR N’UWAROKOTSE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI MU NKAMBI YA MUGUNGA WITWA NDIBWAMI ALFRED BAZATANGA UBUHAMYA. BAZAVUGA UKO INGABO ZA FPR-INKOTANYI ZISHE IMPUNZI Z’ABAHUTU URUVUNGANZOKA NYUMA ZIGATWICISHA IMIRAMBO ESANSI MU BURYO BWO KUZIMANGANYA IBIMENYETSO.
IGICE CYA KABIRI: NI IKIGANIRO KIZIBANDA KU UBWAMI BUGENDERA KW’ITEGEKONSHINGA MU RWANDA. JOSEPH MUTARAMBIRWA NA JACKSON MUNYERAGWE BAZEREKANA KO IBINYAMAKURU (www.ikazeiwacu.unblog.fr NA ) BIDAKWIYE KWIBASIRWA KUBERA INKURU BYATANGAJE IFITE UMUTWE UKURIKIRA: “UWANZE GUSINYA YARAHEMUTSE” YANDITSWE NA COMITÉ DE SOUTIEN POUR UNE MONARCHIE CONSTITUTIONNELLE AU RWANDA KW’ITARIKI YA 05/10/2013. BAREREKANA NEZA KO UWIBASIYE IBYO BINYAMAKURU ARIWE AHUBWO UGOREGA AMATEKA.
Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.
Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.
Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email:
Skype: radioinyabutatu
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Ibiyaga bigari bya Africa