Abanyarwanda bashyamiranye n’Abagande bapfa isoko
• Nta mbago cyangwa icyapa kigaragaza aho u Rwanda na Uganda bitandukanira
• U Rwanda na Uganda bagiye guhagurukira iki kibazo
Abanyarwanda batuye mu Mudugudu wa Nyakanoni bashyamiranye n’abaturage ba Uganda bapfa Isoko rikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Isoko ryitwa “Agakenke” riri mu Mudugudu wa Nyakanoni, Akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, rikorera ku gice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda ariko abaturage ba Uganda nibo basoresha abakorera muri iryo soko.
Abaturage banze ko amazina yabo atangazwa bavuze ko baterana amagambo ndetse rimwe na rimwe bakarwana n’aba Uganda bitewe n’uko “bakwa imisoro n’Abagande kandi ari ubutaka bw’u Rwanda”.
Abaturage bashyamiranye ni abatuye mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare n’abatuye mu Murenge wa Gahondo, Kabale muri Uganda.
Abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhande rw’u Rwanda baravuga ko ikibazo nyamukuru ari uko “Nta mbibi zihari zerekana igice cy’u Rwanda ndetse na Uganda”, ibi bigatuma badashobora gucungira umutekano abaturage babo bityo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi, na chief waragi bikinjizwa mu Rwanda ku buryo bworoshye.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Shonga, Mugabo Fred, yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2013 basabye abayobozi b’inzego z’ibanze bo Karere ka Kabale muri Uganda kwimura isoko ryabo rikava hafi n’imbibi z’u Rwanda ariko ntibarabikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Tabagwe, Kabana Christopher, yabwiye Izuba Rirashe ko ibibazo biri ku mpande z’ibihugu byombi bishingiye ku kuba nta mipaka abakoloni bashyizeho ndetse nta mugezi cyangwa ibiti bishobora kugaragaza imbibi.
Yongeyeho ko iki kibazo kizakemurwa n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba Uganda aribo bizicara bagakemura ikibazo kugira ngo n’inzego z’ibanze zibashe gukora akazi neza.
Inzego nkuru z’ibihugu byombi ntabwo zari zizi iki kibazo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, James Musoni, yanenze inzego z’ibanze “ko zajenjekeye iki kibazo”.
Musoni avuga ko; ” Leta y’ u Rwanda ikorana neza n’abayobozi b’Akarere ka Kabale kari muri Uganda cyane ko ariko gace gahana imbibi n’u Rwanda ariko icyo kibazo cyakabaye cyarakemutse ariko abayobozi bacu b’ibanze babishyiramo [bagaragaje] intege nke.”
Minisitiri Musoni avuga ko abayobozi b’ibanze bagombaga kubimenyesha Akarere; Akarere nako kakabimenyesha Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikabikurikirana.
Uhagarariye Uganda mu Rwanda, High Commissioner Charles Kabonero, yabwiye Izuba Rirashe ko “ikibazo cyo kutamenya imbibi z’Ubugande n’u Rwanda kigiye gukemuka kuko igihugu cy’Ubudage cyatanze inkunga n’ibikoresho byabugenewe bizabafasha [kumenya neza imbibi z’ibihugu byombi]”.
High Commissioner Kabonero yavuze ko atari azi ko Abanyarwanda n’abaturage ba Uganda (Kabale) bashyamirana ariko ubwo inzego z’ibihugu zigiye kubiganiraho.
Gusa yasabye abaturage b’ibihugu byombi kwirinda amakimbirane dore ko hari gahunda yo kugira Leta imwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
U Rwanda rusanzwe rufitanye ikibazo n’u Burundi gishingiye ku mipaka ariko Minisitiri Musoni avuga ko hashyizweho komisiyo yo kwiga neza no kugenzura imbibi z’u Rwanda cyane cyane ku gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.
Umurenge wa Tabagwe ufite utugari 2 duhana imbibi na Uganda aritwo Shona na Gasave, akaba ari natwo dutuwemo n’abaturage bahora bashyamiranye n’aba Uganda.