Abantu babarirwa muri 30 barohamye muri Nyabarongo
Abantu babarirwa muri 30 bari mu bwato mu ruzi rwa Nyabarongo bava mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi berekeza mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge barohamye mu ruzi rwa Nyabarongo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2014, harohorwa 11 bakiri bazima abandi 12 baburirwa irengero.
Mu kiganiro na’banyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragera Rutubuka Emmanuel yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kurenza umubare w’abasanzwe bajya muri ubu bwato.
Ati “ Abaturage bambwiye ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo. Harakekwa ko bwari butwaye abantu bari hagati ya 27 na 30, batanambaye imyenda yabugenewe.”
Aba bagenzi barohowe n’abasare bo muri koperative y’ubwato bwakoze akoze iyo mpanuka, ariko bahagaritse gutabara bavanyemo aba mbere , bakabura abandi.
Rutubuka yakomeje avuga ko 12 bikekwa ari bo batari baboneka mu barohamye , mu gihe bikomeye no kubabona muri uru ruzi kuko aho barohamye haba ingona nyinshi bikekwa ko zabariye.
Avuga ko muri rusange ngo uwarohamye muri Nyabarongo by’umwihariko muri ako gace adapfa kuboneka mbere y’umunsi umwe barohamye.
Ati “Biragoye, n’ ingona zishobora kuba zabatwaye.”
Kuri ubu nta bundi butabazi bwari bwakorerwa abarohamye, inzego z’umutekano zicunze umutekano muri ako kace.
Umuvugizi wa polisi y’Igihugu CSP Twahirwa Celestin yavuze ko hakozwe ubutabazi bamwe mu barohowe bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Rugarika abandi bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali(CHUK).
Kugeza ubu nta makuru arambuye polisi yari yabona kuko ngo n’umusare wari urimo yarohamye, abagenzi barohowe nabo ntacyo bari babasha gutangaza.
Ati “Ibyinshi biracyakekwa, kuko nta muntu wari uri mu bwato uraduha amakuru, n’umusare yarohamye.”
Polisi kandi yavuze ko umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibikorwa byo mu mazi(Marines) urimo kujya gutabara abarohamye.
Inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa bitandukanye byo kujya kureba uko ubuzima bw’abarohowe bwifashe.