Abakozi 40 ba Leta babuze imirimo mu ivugurura bashobora kwirukanwa
Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015, yatangaje ko mu bakozi 351 bahagaritswe ku mirimo yabo mu ivugurura ryabaye mu mwaka ushize, 40 gusa ngo ni bo bashobora kuzasererwa bitewe n’uko habuze indi myanya bashyirwamo.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith yavuze ko gusezera bamwe mu bahoze ari abakozi ba Leta byatewe n’amavugurura MIFOTRA yakoze nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyanya itari ngombwa, indi ikagonganirwaho n’abakozi barenze umwe mu kigo kimwe.
Minisitiri yavuze ko kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko bagabanya abakozi kugira ngo abasigaye bakore inshingano zabo neza nta kugongana kubayeho.
Ibi ngo byarabaye, ariko abakozi benshi bari barasezerewe bashakiwe indi myanya mu bindi bigo bya Leta, gusa hasige 40 ngo batabonewe indi myanya bivuze ko bashobora gusezererwa burundu.
Uwizeye yavuze ko Leta kuba yarasezereye bamwe mu bakozi bidasobanuye ko bari bafite ubushobozi buke mu mirimo yabo, ahubwo ngo byatewe n’imirimo yagonganaga cyangwa imwe ikaba itari ngombwa.
Mu mwaka ushize hasobanuwe ko mu mirimo 6 035 ya Leta, amavugurura yasize abakozi 351 basezerewe hatabariwemo abahabwa amasezerano y’igihe gito cyangwa kirekire (sous-contrat).
Minisitiri muri iyi nama yabajijwe impamvu abakozi bakorera ku masezerano bakigaragara mu mirimo ya Leta kandi mu gihe ivugururwa ryakorwaga bavugaga ko nta mukozi ukorera ku masezerano uzaguma ku mirimo ye mu kazi ka Leta.
Mu gihe cyo kuvugurura hari hatangajwe ko abakorera ku masezerano batwara amafaranga ari hejuru ya miliyari eshatu ku kwezi bityo bakuwemo byafasha Leta.
Kuri iki kibazo, yasobanuye ko gukoresha abakozi bakorera ku masezerano bitapfa kuvaho kuko hari igihe umukozi agenda kandi hakenewe ko hagira undi ukomeza imirimo ye nta gutegereza ko hatangwa ibizamini byo gupiganira uwo mwanya.
Ikindi kandi nuko umubyeyi ashobora kujya mu kiruhuko cyo kubyara mu mezi atatu kandi imirimo ye igomba gukomeza.
Ibigo bya Leta 55 muri 62 ni byo byakorewemo ivugurura, ariko habonekamo imyanya mishya 438 yahanzwe muri ibyo bigo, ari na yo abakozi benshi bari barasezerewe bahawemo akazi.
Ku bakozi batazabonerwa imirimo mishya mu bindi bigo, ubwo iki gikorwa cyabaga, hasobanuwe ko bazahabwa 2/3 by’umusharahara wabo mu gihe cy’amezi atandatu, ariko na none umukozi wumva ko yarenganyijwe mu gihe cy’ivugurura yemerewe kwandikira urwego rwamurenganyije cyangwa urwego rushinzwe kurenganura abakozi muri MIFOTRA, byananirana akitabaza inkiko.