Abakongomani 40 bafatiwe ku butaka bwa Uganda bazira kwambuka bitemewe n’amategeko
Aba baturage bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bafatiwe mu gihugu cya Unganda, bakaba barafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu mukwabo wakorewe imodoka zitwara abantu mu mujyi wa Kampala, bakaba biganyemo abana ndetse n’abagore.
Poly Namaye umuvugizi wa polisi muri uyu mujyi akaba yavuze ko abashinzwe umutekano atari ubwa mbere ahubwo bahora bahanganye n’abaturage ba Kongo kubera gushaka kwinjira muri Uganda bitemewe n’amategeko, akaba akomeza avuga ko atari aba bafashwe binjiye gusa, ko ahubwo hari abandi benshi batarafatwa kandi ngo binjira mu gihugu babifashijwemo n’Abagande.
Aba bafashwe abenshi bakaba bakomoka mu duce nka Ruchuro na Bunagana muri Kivu ya ruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Polisi ya Uganda ikaba itangaza ko ikomeje gushakisha n’abandi bihishe mu gihugu ndetse hagashakishwa abaturage babafashije kwinjira mu buryo butemwe n’amategeko kugirango bose bagahanwa ndetse n’abandi bagasubizwa mu gihugu cyabo nyuma yo kumenya icyabagenzaga.
Bamwe muri aba bafashwe bakaba batangarije Red Pepper ikorera mu mujyi wa Mbarara ko baje ku butumire bw’inshuti zabo ziba muri Uganda naho abandi bavuga ko baje muri iki gihugu mu rwego rwo gushakisha ubuzima.
Source:Redpepper