Abafite ababo bari bafungiye muri Gereza ya Gasabo baravuga ko batabwirwa aho bimuriwe
Imiryango y’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali iravuga ko itaramenyeshwa aho abantu bayo bimuriwe muri za gereza zitandukanye nyuma y’imyigaragambyo iherutse kubera muri iyi gereza.
Iminsi ibiri nyuma y’uko iyi gereza yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa 31 Werurwe, hakurikiyeho imyigaragambyo y’imfungwa zamaganaga imibereho zari zibayeho nyuma y’iyo nkongi.
Icyumweru kimwe nyuma y’iyi nkongi, nibwo infungwa zateye ibiro by’ubuyobozi bwa gereza bateza akaduruvayo biba ngombwa ko polisi itabara iza guhosha iyo myigaragambyo.
Abahafungiye bavugaga ko nyuma y’inkongi yangije ibikoresho byabo bitandukanye nka za matora, imyambaro, ibiringiti n’ibindi, bari babayeho mu buzima bubi nubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) rwo rwavugaga ko rwabahaye ibindi bikoresho bisimbura ibyahiye.
Mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga, nibwo ngo amakamyo arimo imfungwa zirinzwe bikomeye yatangiye kubimurira muri za gereza zitandukanye mu gihugu. Gusa, abo mu miryango y’abafunzwe bagiye kubasura babwirwa kuzagaruka nyuma bakareba niba bene wabo bakiri muri Gereza ya Gasabo.
Uwitwa kankindi Mukamusoni ufite umugabo ufungiye muri iyi gereza agira ati: “Twaje hano kuwa Gatanu gusa dusanga igikorwa cyo kwimura kirajya imbere. Ntituzi neza niba abantu bacu bakiri hano cyangwa barimuwe ariko abayobozi ba gereza batubwiye kugaruka ku cyumweru. Ubwo twagarukaga, twabwiwe ko hari imirimo y’ubuyobozi igikorwa”.
Kuwa Gatanu ushize nibwo abafite ababo bari bafungiye muri gereza ya Gasabo bitegerezaga amakamyo yimura abo mu miryango yabo. Amakuru agera kuri iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru akaba avuga ko amwe muri ayo makamyo, imwe yari itwaye imfungwa 150, yahagurutse kuri gereza ya Gasabo yerekeza kuri Gereza ya Mageragere, andi yerekeza mu zindi gereza ziri hirya no hino mu gihugu.
RCS yo ivuga ko umubare muto w’imfungwa ziganjemo abagize uruhare mu guteza imyigaragambyo iheruka ndetse n’ababaga ahantu hibasiwe cyane n’inkongi, bimuwe. Ariko umuvugizi w’uru rwego, CIP Hillary Sengabo, avuga ko nyuma y’iriya nkongi n’imyigaragambyo igikorwa cyo kwimura benshi mu mfungwa cyahise gitangira. Ku rundi ruhande ariko ahakana ko abo mu miryango y’abafunzwe bimwe amakuru y’aho bimuriwe.
Avuga ko ubuyobozi bwa gereza bubitse urutonde rw’abagororwa bimuwe n’aho bimuriwe. Kubw’ibyo, ashishikariza abafite ababo bari bafungiye muri Gereza ya Gasabo, kwegera ubuyobozi bwa gereza bakabusaba amakuru. Yongeyeho ko RCS yamaze kumenya abantu bateje imyigaragambyo kandi bazashinjwa icyaha cyo kwangiza ibikoresho bagahabwa igihano kibakwiriye. Iyi myigaragambyo bikaba bivugwa ko yangije ibintu byinshi muri gereza ndetse no hanze yayo.
Umuvugizi wa RCS avuga ko imfungwa 39 byibuze zitagira ikinyabupfura, ari bo bateje iyi myigaragambyo bikaba ngombwa ko abashinzwe umutekano bakoresha ingufu mu kuyihagarika.
Yavuze ko ibyabo bazabyitaho kandi ngo benshi muri aba ngo nta nubwo bari bari ahantu hibasiwe n’inkongi, ariko ngo babyuririyeho batuma abandi bivumbura. Aba rero ngo nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano kiyongera ku cyo bahawe kandi basabwe kwishyura ibyo bangije.
Imfungwa zigera ku 3,000 mu 5,000 bari bafungiye muri Gereza ya Gasabo nibo bibasiwe cyane n’inkongi. Abenshi bafungiye aha kandi ni abahamijwe ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside. Umuvugizi wa RCS avuga ko abari mu bice byibasiwe cyane bimuriwe muri gereza nshya ya Mageragere no mu yandi magereza hirya no hino.