Abadepite mu Nteko ya Ukraine bongeye guterana amakofe
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine kuri uyu wa 08 Mata bateranye amakofe nyuma yo kutumvikana ku kibazo cy’imyigaragambyo iri mu burasirazuba bwa Ukraine y’abashaka ko Intara ya Crimea yomekwa ku Burusiya.
Imirwano yatangiye nyuma y’intonganya z’aba badepite bibazaga icyo bakwiye gukora ku myigaragambyo ya bamwe mu baturage bafashe inyubako za Leta mu burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko tubikesha dailytelegraph.
Vitali Klitschko, umudepite wigeze kuba umuteramakofe wabigize umwuga, akaba ku ruhande rw’ashyigikiye impinduka zavanyeho Perezida wari ushyigikiwe n’Uburusiya mu nteko yari amaze kubwira abadepite ko igihugu kiri mu ntambara kubera ibiri kubera mu mijyi ya Kharkiv na Donetsk mu burasirazuba.
- No gukomeretsanya byajemo
Nyuma gato y’uko avuze, honorable Petro Symonenko wo ku ruhande rw’ishyaka ry’abakomunisiti risa n’iri ku ruhande rw’Uburusiya, yahise ahaguruka aravuga ati “Ibikorwa byanyu byavanyeho Perezida Viktor Yanukovych nibyo nyirabayazana w’ibiri kuba.”
Ba nyakubahwa bo ku ruhande rudashyigikiye Uburusiya bahise bahaguruka bamutera amagambo bamusanga kuri podium aho yari amaze kubivugira maze amakofe avuza ubuhuha hagati y’abashakaga kumukubita n’abashakaga kumukiza.
Muri iyi mirwano yamaze igihe gito, hagaragayemo n’umugore nawe wari wazinze ibipfunsi ahondagura umugabo.
Si ubwa mbere abadepite ba Ukraine barwanira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kutabasha kumvikana ku ngingo runaka.
Indatwa.com