12005324Abanyarwanda bo mu Bwongereza mu minsi ishize ku italiki ya 22-04-2014 babonye ubutumwa buva muri muryango w’abanyarwanda ukorana na ambassade witwa the Rwandese Community Association, ubasaba kuzitabira igiterane cy’amasengesho to kwibuka abazize genocide.  Icyo giterane kizaba kuwa Gatandatu taliki ya 31-05-2014 guhera saa cyenda.

Igitangaje ni uko ayo masengesho yashyizwe ku munsi,  abanyarwanda benshi bari bitegura kuzitabira Inama yo kuganira ibirebana n’ubwiyunge no kubabarirana hagati y’abanyarwanda  yateguwe, n’umuryango PAX – Peace for The African Great Lakes.  Ambassade yakoresheje uwo muryango wa Rwandese Community Association mu gutumira icyo giterane,  yari izi neza ko kuri uwo munsi hazaba iyo nama ya PAX,  kuko yamenyeshejwe mbere, ndetse na ambassaderi agatumira.

Icyo kemezo cyarakaje abacikacumu baba mu Bwongereza, kuko bumva icyo kemezo cyo guhamagaza ayo masengesho, ari uburyo bwo kugirango batazitabira, ibyo biganiro bya PAX.

Abacikacumu bakaba basabye abahagarariye Rwandese Community Association kwimura umunsi wayo masengesho, kandi bakareka gukoresha kwitwaza  genocide mu  rwego rwa  politike no gukomeza kubashinayagurira .