Muhanga: Umwana w’amezi 7 warozwe yitabye Imana
Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 1 Werurwe nibwo uruhinja rw’amezi arindwi rwari rurwariyemu bitaro bya Kaminuza i Butare rwitabye Imana, ni nyuma yo kurogwa mu byumweru bibiri bishize ruhawe umuti wa Kioda ngo rupfe. Uru ruhinja rwabyawe n’umwana w’imyaka 15. Abakekwa gukora aya mahano ubu bari mu maboko y’ubutabera.
Uwase Muligande Chris ku mezi 7 yitabye Imana nyuma yo kubabara cyane mu gihe cy’ibyumweru birenga bibiri guhabwa umuti wa Kioda ngo apfe. Aha yari akirembeye mu bitaro bya Kabgayi
Uru ruhinja rwabanje kurwarira mu bitaro bya Kabgayi, hari kuwa 15 Gashyantare ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga uru ruhinja mu bitaro rwari rwaraye rugejejwemo, rwari rurembye cyane kubera umuti wa Kioda rwari rwahawe.
Abaganga bakomeje gusanasana, ndetse bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza i Butare, ariko kuri uyu wa mbere, uyu mumalayika yitabye Imana nyuma y’uko bageragezaga kumubaga kuko amara n’izindi nyama zo munda z’uyu mwana zari zarangiritse kubera uwo muti wa Kioda.
Uru ruhinja rurwajwe na nyirakuru mu bitaro bya Kaminuza i Butare, rwabyawe n’umwana w’imyaka 15 (tudatangaje amazina ye kubera ikigero cye) ubana na nyina i Muhanga mu murenge wa Nyarusange akagari ka Rusovu mu mudugudu wa Rwambariro.
Kuki baroze uyu mwana?
Edissa Ibyiyingoma ni nyina w’umwana watewe inda akaba na nyirakuru w’aka kamarayika karozwe. Ubwo yasurwaga kwa muganga yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke.
Umwana we ku myaka 14 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatewe inda n’uwitwa Patrick Muligande wakoreraga i Nyarusange.
Umwana we yaje kumubwira uwamuteye inda nyuma cyane y’uko abyaye.
Patrick Muligande yateye uyu mwana inda nyuma y’uko ngo uko uyu mwana yavaga ku ishuri (mu ishuri ribanza i Nyarusange) yamunyuzaga aho acumbitse i Nyarusange akamusambanya kugeza amuteye inda.
Uyu mwana yabanye n’inda kuko Patrick yemeye ko azajya amufasha ndetse ko azanamufasha kurera umwana ariko asaba umwana kugira ibanga rikomeye ntazavuge uwamuteye inda.
Murigande amaze gukora aya mabi yasabye akazi ke kumwimura (mutation) i Nyarusange, maze arabyemererwa ajyanwa i Muhanga, nubwo abakoresha be batari bazi icyo ahunga i Nyarusange.
Mu mwaka ushize mu gihe umwana yari atwite, Patrick asigaye akorera i Muhanga mu mujyi, yoherezaga amafaranga yo gufasha umwana yateye inda, akayanyuza ku mudamu witwa Annonciata uturanye na Ibyiyingoma Edissa akoresheje Tigo Cash akayageza kwa Edissa.
Uyu mukobwa muto cyane watewe inda, imaze kuba nkuru yaretse ishuri, ndetse imumerera nabi ajyanwa kwa muganga i Kabgayi.
I Kabgayi yashyizwe mu bitaro ngo akurikiranwe n’abaganga, ndetse ngo Patrick yazaga kumusura ariko ntiyinjire agaha udufaranga uyu mwana amuhamagaye ngo bahurire ku muryango w’ibitaro nk’uko ndetse n’uyu mwana yabitangarije Umuseke.
Umwana yakurikiranywe neza arabyara hari mu kwezi kwa karindwi 2013, arataha.
Ageze mu rugo kubera ikigero cye ntabwo yari ashoboye kurera uruhinja ahubwo umunsi ku munsi rwitabwagaho na nyirakuru Edissa.
Muligande Patrick yakomeje kohereza udufaranga two kurera uyu mwana acishije ku muturanyi wabo Annonciata nk’uko Edissa nyirakuru w’umwana akomeza abisobanura.
Ati “Byagezeho ndarambirwa umwana ndamukarira ngo ambwire se w’umwana kuko kugeza iki gihe cyose yari ataramumbwira ngo amunyereke.
Naje no kwirukana umwana aragenda ariko aza kugaruka nyuma y’amezi abiri ngo kuko umugabo we yari yananiwe kwishyura inzu yamucumbikiyemo.”
Umwana wabyaye agarutse mu rugo nyina yamumereye nabi, maze umwana amujyana i Muhanga amwereka Patrick Murigande ko ariwe se w’umwana.
Muligande ngo ntabwo yahakanye umwana, ahubwo yasabye na nyirakuru kubigira ibanga kandi amwemerera ko azakomeza kubafasha kurera umwana we mu ibanga.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo batangiye kubura indezo yaturukaga kwa Annonciata yoherejwe na Muligande, bigera aho bamwihamagarira ariko ngo ntabitabe nk’uko nyirakuru w’umwana abivuga.
Kuwa 14 Gashyantare ubwo nyirakuru w’uruhinja yari agiye gutera intabire, yabwiye Umuseke ko yasize uruhinja kuri wa muturanyi Annonciata hashize umwanya ngo uyu muturanyi aza kubwira nyirakuru w’umwana ko yaza akamureba kuko amerewe nabi.
Edissa yasanze umwana arembye, amujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange basanga umwana w’uruhinja yanyoye umuti wa kioda, maze bahita bamujyana ku bitaro bya Kabgayi muri ambulance.
Umuganga wakurikirana uyu mwana icyo gihe yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bakomeje gukoresha uburyo bushoboka mu gukura uyu muti munda y’umwana ko hari amahirwe macye y’uko umwana yakira kuko yari arembye cyane.
Police icyo gihe yahise itangira iperereza ku kurogwa kw’uyu mwana.
Nyuma yo kuremba cyane, uyu mwana yoherejwe mu bitaro bya Kaminuza i Butare byisumbuye kuri ibi, aho yakurikiranwaga n’abaganga.
Kuva icyo gihe, ikibazo cy’uyu muryango Akarere ka Muhanga kakitayeho ndetse umuryango w’uyu mwana witabwagaho n’Akarere mu bitaro mu karere ka Huye. Inzego zitandukanye zari zarahagurukiye iki kibazo mu minsi ishize ubwo uyu mwana yari mu bitaro.
Umwana wamubyaye w’imyaka 15 yari kumwe na nyirakuru barwaje uruhinja rwabo.
Edissa n’umukobwa we bakeka ko uwabarogeye umwana ari Annonciata waba yari yabipanze na Miligande ngo uyu mwana ave ku isi maze ikibazo cyo kumurera kirangire.
Edissa nyirakuru w’umwana mu gahinda kenshi ati “ Ni ubugome bukabije kuroga uruhinja koko? Ukaruha umuti w’inka ngo ruveho?”
Umwana w’uruhinja warozwe ni umwana w’umuhungu witwa Uwase Muligande Chris nk’uko bigaragara ku ifishi ye yo kwa muganga.
Muligande Patrick na Annonciata ubu batawe muri yombi kubera gukekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mwana, ndetse no gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ubu bafungiye muri gereza ya Muhanga.
Ibyiyingoma Edisa-nyirakuru wa nyakwigendera ubwo umwana yari arwariye i Kabgayi.
Nyina w’umwana afite imyaka ubu 15, yatewe inda ku myaka 14, acikiriza ishuri
https://inyenyerinews.info/human-rights/8761/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Uwase-Murigande-Chris-arembeye-i-Kabgayi.1.jpg?fit=448%2C252&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Uwase-Murigande-Chris-arembeye-i-Kabgayi.1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSAhagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 1 Werurwe nibwo uruhinja rw’amezi arindwi rwari rurwariyemu bitaro bya Kaminuza i Butare rwitabye Imana, ni nyuma yo kurogwa mu byumweru bibiri bishize ruhawe umuti wa Kioda ngo rupfe. Uru ruhinja rwabyawe n’umwana w’imyaka 15. Abakekwa gukora aya mahano ubu bari mu maboko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS