FDLR iri mu migambi yo kwigira abere ihimbira ibinyoma Leta y’ u Rwanda
Inama y’ ubutegetsi ya FDLR iherutse guteranira i Walekale iyobowe na Gen. Byiringiro Victory ikaba yarize uburyo ubwo ari bwo bwose bakoresha kugirango ikunde irebe uko bwacya kabiri itaraterwaho ibitero dore ko igihe ntarengwa cyo gushyira hasi intwaro bahawe cyamaze kurangira cyera.
Muri ibyo bikorwa harimo kwangiza imyaka bahinze, gufata abagore ku ngufu ndetse no kurasa ku ngabo za MONUSCO maze bagahita birukira mu binyamakuru mpuzamahanga nk’ uko basanzwe babigenza maze bagahita babigereka kuri Leta y’ u Rwanda bavuga ko ari yo yabikoze bakabihamya bavuga ko u Rwanda rurimo kohereza ingabo zarwo muri Congo zikiyambika imyenda ya FDLR.
Aba ni bamwe bamaze gucika abakuru ba FDLR
Nk’ uko uwari uri muri iyo nama yakomeje abivuga, ngo icyo gitekerezo cyatanzwe n’ umwe mu bahoze mu ishyaka rya PS Imberakuri ari we Bakunzibake Alexis ubu usigaye wibanira na FDLR i Walikale. Akimara gutanga icyo gitekerezo cyakiriwe neza n’ ubuyobozi bwa FDLR bahita bamukomera amashyi menshi nuko bahita bemeza ko bagomba guhita babishyira mu bikorwa MONUSCO itaratangira kubarasaho maze umuvugizi wa FDLR, La Farde Fils Bazeye na we bakamurekera iby’ itangazamakuru agahita abihwihwisa aho we yahise ababwira ko kuvugisha itangazamakuru bimworohera cyane cyane RFI, VOA na BBC
Nk’ uko ayo makuru akomeza abivuga, ngo icyo gikorwa gishobora kwihutishwa vuba. Yakomeje kandi avuga ko abarwanyi benshi ba FDLR batifuza kugabwaho ibitero; ahubwo bashaka kwitahira mu Rwanda; gusa ko bitoroshye kuko n’ uwo bamenye ko afite icyo gitekerezo bahita bamurasira mu maso y’ abandi kugirango abasigaye na bo bihite bibashiramo maze bakomeze barwane kuri aba bayobozi kuko bo badakozwa ibyo gutaha ngo ndetse aho gutaha mu Rwanda bakwemera bagapfa.
Ubwanditsi