Mu nyubako yo kwa Rubangura, uyu Caguwa bamufata nk’umwe mu bacuruzi b’icyitegererezo (Ifoto/Irakoze R.)
Ntibyoroshye gusobanura uko uwari mayibobo, utarigeze anakandagiza ikirenge mu ishuri yavuye ku gucuruza amashashi ubu akaba  ari umwe mu bacuruzi b’icyitegererezo muri Kigali.
Ni rwiyemezamirimo witeje imbere ahereye hafi ku busa; kuko yatangiriye ku kazi gato gaciriritse cyane ndetse kanafatwa nk’agasuzuguritse ubu akaba ari mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi bigaragara.

Yitwa Ntakirutima Diogène ariko azwi cyane ku izina rya Caguwa David, ari na ryo kwa Rubangura aho akorera, bamwita.

Caguwa, w’imyaka 29, ubu acuruza imirimbo (Bijoux) yiganjemo ikundwa kwambarwa cyane n’abakobwa harimo nk’impeta, ibinigi, ibikomo, amaherena, amasaha, ibikinisho by’abana n’ibindi.

Akorera mu igorofa rya kabiri mu muturirwa witiriwe nyakwigendera Rubangura, iri mu mujyi rwagati i Kigali.

Afite iduka rinini ryuzuye ibi bikoresho, ripakiye kuva hasi kugera hejuru.

Byinshi muri bikoresho acuruza biba ari umwimerere, ari na ho aka kabyiniriro k’izina rya Caguwa yagakuye, kuko iwe ari ho abantu bazaga kubisanga bavuga bati “tugiye kugurira kwa Caguwa!”

Iyi ntera Ntakirutimana yateye yayigejejweho no gukora cyane akorana umutima wo kwizigama yakuranye kuva mu buto bwe nk’uko abisobanura.

“Kera nkiri umwana nari mfite ishyirahamwe nyobora ducuruza amashashi, buri wese asabwa gutanga igiceri cya mirongo itanu yo kwizigama tukayahuriza hamwe yagwira tukayagenera umwe, ubutaha tukayaha undi gutyo gutyo”

Nguku uko Caguwa atangira ubuhamya bw’urugeendo rw’ubuzima bwe. “Nacuruzaga ishashi imwe imwe, ndabyibuka twaziranguraga muri Matewusi (Quartier Mattheus) tukazigurisha hano mu Mujyi hakiri gare (atunge agatoki imbere ye ahubatse inyubako ya Kigali City Tower). Twacuruzaga ya mashashi yaciwe y’umuhondo, ay’umukara, andi y’icyatsi imwe igura igiceri cy’icumi (10Rwf), indi ikagura nka makumyabiri (20Rwf) n’iza mirongo itatu (30Rwf). Icyo gihe igishoro nari mfite cyabaga ari nk’amafaranga igihumbi na Magana inani (1,800Rwf) icyo gihe.

Ubu buzima bubi Caguwa yanyuzemo yabutewe n’uko yatorotse ababyeyi be, i Muhanga, aho yavukiye nuko ararukira mu Mujyi wa Kigali. Aha ni ho yatangiye kuba mu buzima bwo mu muhanda, arara ku makarito ariko ahorana inyota yo gukora.

Yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nyuma naje kuvamo aho ngaho ntangira noneho kujya mfunga amakado (cadeaux/gifts) na byo bikagenda binzamura. Njye nari narihaye intego ko nta kazi ntakora, mbivanga no gucuruza amashashi. Byaje kugera aho ntangira kujya ncuruza utuntu tw’uduconsho, mpera ku dukweto tw’uducaguwa, bigenda bizamuka gutyo. Nari naraciye mu buzima bubi cyane, mba mu muhanda mfite inyota yo gukora no gutera imbere, ubu ngeze kuri uru rwego rw’iduka rikomeye muri Kigali.

Ibintu byose byaturutse ku gukora cyane no kutagira icyo nsuzugura; muri icyo gihe nshuruza amashashi naharaniraga kuzavamo umucuruzi ukomeye kandi ngenda mbika kugeza aho mbigereyeho.”

Caguwa avuga ko guhera ku kazi gasuzuguritse byamukomeje, biramutinyura bimwigisha kwikorera.

Mu iterambere rye, Caguwa yihaye filozofi (philosophy) ye agenderaho; amarangamutima ye yose ayashingira ku buzima bw’umuhanzi w’Umunyamerika w’umuraperi wabaye icyamamare cyane hose ku Isi witwa Tupac Shakur, wapfuye mu 1996.

Agira ati “Tupac mugereranya nk’ikaramu yanjye ariko itagira gome yo gusiba; 2Pac ni umwana wavutse mu buzima bubi arakura aramenyekana, arigisha mbese mugereranya n’abapasiteri nkamufata nk’ikaramu yanjye. Ni we nkuraho umuhate wo gukora cyane no guhorana ubumuntu.”

Muri uku gukunda uyu muraperi, Caguwa ajya ategura ibitaramo ngarukamwaka byo kwibuka no kuzirikana ku butumwa bukubiye mu ndirimbo 2Pac yaririmbye.

Ati “Imyaka myinshi nabayeho ni iyo kuzerera mu mujyi nshakisha, nagiye mbona ubuzima bubi bukanyigisha n’ubundi buzima. Navuye mu rugo mfite nk’imyaka 10, urumva sinigeze mbona umwanya wo kwiga, ariko nize amashuri yo mu muhanda.”

Asoza agira ati “ubu mbayeho mu buzima nshima Imana cyane, ibi bintu byose ni ibyanjye, hari n’inshuti twabanye kera mu buzima bwo mu muhanda narabazanye bamwe mbashingira amaduka, ubu ndi kurihira amashuri barumuna banjye, ubu naguze ikibanza!”

Abana barara mu mihanda baracyagaragara mu Mujyi wa Kigali, ariko bafashijwe kuwuvamo, bagatozwa kwiremamo icyizere bagatozwa gukora nabo hari icyizere ko bazigeza ku iterambere; uyu ni umwe wafatirwaho urugero.

Ubu ageze ku iduka ry’icyitegererezo mu mujyi wa Kigali (Ifoto/Irakoze R.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSMu nyubako yo kwa Rubangura, uyu Caguwa bamufata nk’umwe mu bacuruzi b’icyitegererezo (Ifoto/Irakoze R.) Ntibyoroshye gusobanura uko uwari mayibobo, utarigeze anakandagiza ikirenge mu ishuri yavuye ku gucuruza amashashi ubu akaba  ari umwe mu bacuruzi b’icyitegererezo muri Kigali. Ni rwiyemezamirimo witeje imbere ahereye hafi ku busa; kuko yatangiriye ku kazi gato gaciriritse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE