Willy Nyamitwe: Uwo mutwe urwanya Leta nta hazaza ufite, tuzawumenera mu igi
Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe, aravuga ko umutwe uherutse kuvuka uvuga ko urwanya ubutegetsi witwa FOREBU (Forces républicaines du Burundi) nta hazaza ufite.
“Si wo mutwe urwanya ubutegetsi wa mbere uvutse. Hari indi myinshi yawubanjirije kandi yose twagiye tuyimenera mu igi, FOREBU na yo nta hazaza ifite, ntaho itaniye n’abayibanjirije.”
Aya ni amagambo umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Lt Col Edouard Nshimirimana kuwa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo yatangaje ishingwa rya FOREBU, aho yavuze ko ihuza imitwe yitwaje intwaro ikomeye yose ikorera mu Burundi.
Nk’uko Nkurunziza abivuga, kuva yajya ku butegetsi muri 2005 hari imitwe myinshi yamurwanyije ariko yose ntiyagiye irenga umutaru.
U Burundi bwaranzwe n’intambara zishingiye ahanini ku moko hagati ya 1993-2006, ziza guhoshwa hiyambajwe amasezerano ya Arusha yasinywe n’impande zombi mu 2000.
Lt Col Nshimirimana asobanura ko FOREBU igamije “gukura Nkurunziza ku butegetsi kugira ngo hubahirizwe ibikubiye mu masezerano ya Arusha na demokarasi.”
Gusa, Willy Nyamitwe asanga iby’uyu mutwe ari uguhobagira. “Ni umutwe udafite impamvu n’imwe yo kubaho uharanira ibintu bitumvikana. Uzazima nk’indi yose hakoreshejwe ubumwe bw’Abarundi.” Uku ni ko yabwiye AFP.
Yakomeje agira ati “Uyu mutwe wariho na mbere y’uko bawutangaza ku mugaragaro. Uyu ni wo wagabye ibitero byinshi byagiye biburizwamo, birimo n’icyo kuwa 11 Ukuboza” cyaguyemo abantu 87, nk’uko Leta y’u Burundi ibivuga, mu gihe l’ONU yo ivuga ko haguyemo abasivili 200.
Nyamitwe yongeyeho ko uyu mutwe “watakaje abarwanyi benshi ndetse n’ibintu, bityo ntuzarenga umutaru.”
U Burundi buri mu bihe by’imidugararo ya politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazwaga n’Ishyaka rye ko ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida.
Abatavuga rumwe na we batangiye guhunga igihugu, benshi bahungira mu Rwanda no muri Tanzania, bavuga ko umuntu wese utavugwa rumwe na we ari guhigwa bukware.
Uwo mwuka mubi warakomeje ugera mu gihe cy’amatora, kugeza n’uyu munsi, nk’uko imiryango mpuzamahanga ibyemeza, mu gihe Leta y’u Burundi yo ikavuga ko nta kibazo cy’umutekano muke gihari, ndetse igashinja u Rwanda guha imyitozo n’ibikoresho abashaka gutera igihugu.
Gusa u Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko rubeshyerwa, ruvuga ko nta nyungu n’imwe rwakura mu guhungabanya u Burundi. Ku rundi ruhande Perezida Kagame akemeza ko mu Burundi ubwicanyi buhari kandi ko abarundi ari bo ubwabo bakwiye kubuhagarika badategereje inkunga ivuye mu mahanga.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu Amnistie Internationale uherutse gusohora raporo yamagana ubwicanyi bukomeje guhabwa intebe mu Burundi.
Ibihugu bikomeye ku Isi, byasabye abaturage babyo kuva mu Burundi. Leta zunze ubumwe za Amerika, yasabye abaturage bayo bari mu Burundi kuvayo vuba na bwangu.